Umugore wakozweho inkuru ko yabyaye abana 10 ibye byamenyekanye

webmaster webmaster

Zimwe mu nkuru zasomwe ku mbuga nkoranya mbaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye mu ntangiriro z’uku kwezi, harimo n’iy’umugore witwa Gosiame Sithole wo muri Afurika y’Epfo yabyaye abana 10 ariko iperereza ryakozwe na Leta riza gusanga atari ukuri.

Sithole wavuzweho ko yabyaye abana 10 si byo

Mu bishingirwaho bemeza ko atari ukuri ni uko nta Bitaro na bimwe byo mu Ntara ya Gauteng (aho bivugwa ko yabyariye) byatangaje ko uwo mugore yabyaye  abana 10, nk’uko ubuyobozi muri iyo ntara bubivuga.

Uwo mugore w’imyaka 37 ubu ari mu maboko y’ubutegetsi, bijyanye n’ibikubiye mu itegeko ry’ubuzima bwo mu mutwe, ngo asuzumwe ndetse azitabweho.

Leta yatangaje ko ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko Mme Sithole atigeze anatwita mu gihe cya vuba aha gishize.

Itangazo ry’ubuyobozi mu Ntara ya Gauteng ntabwo ryigeze risobanura icyatumye iyo nkuru ihimbwa.

Ikigo cy’itangazamakuru Independent Online (IOL), ari na cyo nyir’ikinyamakuru Pretoria News cyatangaje iyo nkuru bwa mbere, cyavuze ko kiyihagazeho.

Cyakomeje gutsimbarara  kivuga ko Sithole yabyaye abo bana ku itariki ya 7 Kamena 2021 ku bitaro Steve Biko Academic Hospital (SBAH) byo mu murwa mukuru Pretoria, kivuga ko abakozi bo kwa muganga batari biteguye.

 

Iyi nkuru yakomotse he?

- Advertisement -

Mme Sithole ubusanzwe afite abana b’impanga  b’imyaka itandatu, n’umukunzi we Teboho Tsotetsi baba ahitwa Thembisa, agace ko mu nkengero y’umujyi gatuwemo n’abakozi benshi mu Ntara ya Gauteng, hafi y’umujyi wa Johannesburg.

Nkuko bitangazwa na IOL, bari basanzwe  basengera hamwe na Rampedi, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Pretoria News, aho yahuye na bo mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Mu kwezi kwa gatanu, bivugwa ko yagiranye ikiganiro na bo bamubwira ko biteguye kubyara abana umunani – ifoto igaragaza Mme Sithole asa nk’utwite inda nkuru.

Ivuka ritunguranye ry’abana 10 ryatangajwe n’ikinyamakuru Pretoria News ku itariki ya 8 Kamena 2021, gisubiramo amagambo ya Tsotetsi nk’uwagihaye ayo makuru.

Nyuma yavuze ko yakiriye ubutumwa bwo kuri telefone buvuye ku mukunzi we amubwira iby’iyo nkuru, yongeraho ko atemerewe kugera ku bitaro kubera ingamba zo kwirinda coronavirus.

Rampedi na we yashingiye ku butumwa bwo kuri WhatsApp – ndetse ntiyigera ahamirizwa iyo nkuru n’undi muntu wo ku bitaro udafite uruhande abogamiyeho.

Umukuru w’ako karere na we aza kwemeza ivuka ry’abo bana – ari na bwo ibitangazamakuru bitandukanye, birimo na BBC, byatangazaga iyo nkuru .

Ariko umuvugizi wa Leta nyuma yavuze ko nta gihamya yari afite uretse ibyo yabwiwe n’uwo muryango kandi ko nta muntu n’umwe wari wabonye abo bana.

Bikimara gutangazwa ko yibarutse abana 10, imfashanyo zatangiye gucicikana kuri uwo muryango no kuri abo bana byatangajwe ko wabyaye, bahimbwe “Thembisa 10”.

Izo mfashanyo zari zirimo na miliyoni imwe y’amafaranga y’ama-rand akoreshwa muri Africa y’Epfo (agera kuri miliyoni 70 y’u Rwanda) yatanzwe na Iqbal Survé, umukuru w’ikigo cy’itangazamakuru IOL.

Ariko iyo nkuru yateye kugira amakenga nyuma y’uko ikinyamakuru Pretoria News cyari cyananiwe guhishura izina ry’ibitaro abo bana bavukiyemo, ndetse bimwe mu bitaro by’i Gauteng bitangaza ko abo bana batahavukiye.

Hashize iminsi 10 bivuzwe ko abo bana bavutse, IOL itangira gushinja ibitaro SBAH.

Bisa nkaho uwo mugore n’umukunzi we nyuma yaho bagiranye ibibazo, Bwana Tsotetsi atangaza ko uwo mugore yaburiwe irengero ndetse nyuma y’icyumweru asaba abantu guhagarika kohereza imfashanyo.

Ni mu gihe Mme Sithole uvugwa ko yabyaye abana 10 we yamushinje gushaka kungukira ku bana, nk’uko ikinyamakuru Pretoria News cyabitangaje.

Hagati aho, abakozi batanga ubufasha (social workers) bashoboye kugera kuri Mme Sithole ndetse agezwa ku bitaro ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ngo apimwe, nk’uko abategetsi bo mu Ntara ya Gauteng babivuga.

Ubutumwa bwagiye ahagaragara bitifuzwaga, bwabonywe n’igitangazamakuru News24 na cyo cyo muri Afurika y’Epfo, buvuga ko Rampedi aherutse gusaba imbabazi ikigo cy’itangazamakuru IOL kubera “kwangiza izina” ryacyo bitewe n’iriya nkuru.

Iyi nkuru yo muri Africa y’Epfo, abayikoze bavugaga ko Mme Sithole yakuyeho umuhigo w’umugore witwa Halima Cisse  imyaka 25, wabyaye ku wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021 abana 9 mu Bitaro byo muri Maroc.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umugore-yabyaye-abakobwa-5-nabahungu-4-icyarimwe.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW