Umukobwa wohereje video ye yambaye ubusa yababajwe no gushyirwa ku karubanda

Uganda haribazwa indwara yateye mu rubyiruko cyane abakobwa bifata video bambaye ubusa bakaziha abasore b’inshuti zabo, umwe mu baheruka witwa Paula yavuze ko yizeye uwari inshuti ye agakabya none akaba yamushyize ku karubanda.

Paula avuga ko umusore wari inshuti ye yamuteye ikimwaro mu bandi

Bivugwa ko ugaragara muri iyo video ari umukobwa wiga muri Kaminuza ya Makerere, akaba yavuze bwa mbere kuri video yoherereje umusore yambaye ubusa nyuma igakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa wamenyekanye ku mazina ya Paula, yasobanuye ko video y’ubwambure bwe yashyizwe hanze n’umusore wari inshuti ye baratandukana.

Yavuze ko yize cyane uwo musore ubwo urukundo rwabo rwari rushyushye.

Paula yasobanuye ko afite umugayo ndetse n’ipfunwe ahanganye na byo nyuma y’uko video ye isakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Yabwiye Campus Bee cyo muri Uganda ko akimenya ko ababyeyi be bumvise iby’iyo video yahisemo kurara mu gasozi.

Ati “Uwari inshuti yange yahisemo gukwirakwiza video namwoherereje mu gihe cyahise…Nta kindi yabikoreye ni uko nahisemo ko dushyira iherezo ku rukundo rwacu, yahise afata video ayishyira ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu mukobwa yirinze gutangaza uwo musore.

Paula avuga ko yicuza kuba yarizeye cyane uwo musore akifata video y’ubwambure bwe akayimuha.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Uganda #Makerere #Paula