Umuraperi Big Boss uzwi mu biganiro bisetsa YAPFUYE

Habanabashaka Thomas wari uzwi ku mazina ya Big Boss yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko, yazize kubura umwuka byakuruwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso yari amaranye igihe.

Big Boss yari azwi cyane mu biganiro bitambuka kuri Youtube

Mu minsi ishize UMUSEKE wabagejejeho inkuru y’uburwayi bwa Big Boss, icyo gihe yari arembeye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi aho yasabaga ubufasha bw’amasengesho ndetse n’ubw’amafaranga kugira ngo abashe kubona ubuvuzi bwisumbuyeho.

Mu Cyumweru gishize ubwo yari avuye mu bitaro, yagaragaye mu kiganiro cyatambutse kuri shene ya YouTube avuga ko yari apfuye kuko yari yabuze umwuka kugeza ubwo bamubwira ko niyitsamura ahita apfa.

Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Big Boss, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021. Yasize umugore n’abana batatu batuye mu Karere ka Rubavu.

Big Boss yari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, azwi kandi mu biganiro bitambuka kuri Youtube asetsa, hari na Filime yagiye agaragaramo mu Rwanda.

Yari afite umushinga wa filime yari yaratangije, iyo filime ye yitwa ‘Big Boss Series’ yatambuka kuri shene ye ya youtube.

Murumuna we Biziyaremye Emmanuel yemeje aya makuru, avuga ko Big Boss wapimaga Kg 250 yaguye mu Byangabo azize uburwayi yari amaranye igihe.

Ati “Yego yitabye Imana, yaguye mu Byangabo aho yaraye ku nshuti ye avuye i Kigali, yaje kubura umwuka bitewe n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso.”

Akomeza avuga ko ubu ari mu Byangabo kugira ngo barebe uko bategura kumushyingura.

- Advertisement -

Big Boss yinjiye mu ruganda rw’imyidagaduro mu mwaka wa 2016, icyo gihe yinjiye ari umuraperi wari ufite imirapire idasanzwe kuko benshi bafataga indirimbo ze nka Comedy.

Ubwo muri 2018 yakoraga indirimbo yise ‘Perereza’, izina rya Big Boss ryahise ryaguka rirenga Akarere ka Rubavu, abengukwa na televizyo zo kuri Youtube aho yatangaga ibiganiro bisetsa byakunzwe na benshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW