Umwana wamaze iminsi 2 ku ngoyi yateye ab’i Nyamagabe guhagurukira ihohoterwa

webmaster webmaster

Abaturage batuye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko bahugurukiye gukumira ihohoterwa nyuma y’iryakorewe umwana wamaze iminsi ku ngoyi akubitwa.

Umwana bamuziritse ku ngoyi bakajya bamukubita ngo yibye inkoko

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena nibwo humvikanye umwana w’imyaka 11 wabaye ku ngoyi mu gihe cy’iminsi ibiri akubitwa n’ababyeyi be, yari aziritse ku nzu abandi bamukubita bamukekaho ubujura.

Byabereye mu Mudugudu wa Gahira, mu Kagari ka Mukungu mu Murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uwitwa Ntawuziyambona Cyprien ati “Umwana bamukekagaho kwiba inkoko, Se na Nyina baramufata baramuboha amaboko yose baramuhondagura akizwa n’umuturage wamubohoye.”

Mugenzi we witwa Nahayo Daniel ati “Umwana ababyeyi bamufashe bavuga ko yatwaye inkoko baramuzirika bimenywa n’abaturanyi ni bo babashije kumuzitura.”

Ubwo Umunyamakuru wa UMUSEKE yageraga muri aka gace ibi byabereyemo, abahatuye babyumvise bavuze ko na bo ibyabaye byabatunguye byatumye bafata ingamba zo gukumira ihohoterwa nk’iri rikorerwa abana.

Umwe ati “Birakabije n’abaturage twarababaye, n’uwakwiba inka ntiwafata umuntu ngo umubohe kuriya ngo unamukubite noneho umwana wabyaye.”

Undi ati “Twafashe ingamba zo gutanga amakuru hakiri kare twita no kumenya ko mu rugo rw’umuntu nta makimbirane ahari ku buryo igihe cyo kuyakemura kitaturengana.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yibutsa buri mubyeyi wese kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwa umwana.

- Advertisement -

Ati “Turakomeza gushishikariza ababyeyi kwita ku burere bw’abana no kubafasha birinda icyo ari cyo cyose gishobora kubakomeretsa cyangwa se cyahungabanya imikurire yabo bakubahiriza uburenganzira bw’umwana.”

Umwana wabaye ku ngoyi iminsi ibiri akubitwa azirikishije inzitiramibu ku maboko, Umunyamakuru wa UMUSEKE wamubonye byagaragaraga ko ari koroherwa. Yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, amakuru aturuka mu nzego z’umutekano n’abaturage ba hariya ni uko Se w’umwana ukekwaho kubigiramo uruhare yatorotse kugeza ubu agishakishwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umwana ngo bari bamuzirikishije inzitiramubu
Uyu mwana atangiye koroherwa, Se ntarafatwa ngo abazwe ibi yakoze
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asaba ababyeyi kubaha uburenganzira bw’abana

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE