Umwe mu bagabo bakekwaho gukubita Perezida Macron ni umufana wa Hitler

Mu nzu y’ukekwaho gukubitira urushyi mu ruhame Perezida Emmanuel Macron hasanzwe igitabo cya Hitler n’intwaro. Igitabo cya Hitler, Mein Kampf kigaragaza politike y’urwango ku Bayahudi kikaba cyasanzwe mu nzu y’umwe mu bashinjwa gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron igihe yari mu rugendo  rw’akazi mu gace ka Drome.

Emmanuel Macron afatwa n’abashinzwe umutekano we bamukura aho yakubitiwe

Ku wa 8 Kamena 2021, ubwo Perezida Macron yari mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Ubufaransa mu gace ka Drome, nibwo amashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga agaragara Macron yegera abantu bari ku muhanda agira ngo abasuhuze, umugabo akamuhereza akamukubita urushyi ku itama.

Uriya mugabo ababyumvise yavuze amagombo yakoreshwaga n’abamagana ubwami kera ngo “Montjoie Saint Denis”.

Polisi mu gihugu cy’Ubufaransa yahise ita  muri yombi abantu babiri.

Aba bagabo bombi bafite imyaka 28 bafatiwe hanze y’inzu ya resitora y’ishuri riri mu aho Perezida yari yasuye hitwa Drome.

Ingo zabo zahise zisakwa nyuma yo kugaba igitero ku mukuru w’Igihugu.

Uretse igitabo mu nzu y’umugabo bikekwa ko yari arimo afata amashusho ubwo Perezida Macron yakubitirwaga urushyi ku muhanda, mu ntwaro  bivugwa ko yari afite harimwo inkota, icyuma gikoreshwa mu ntambara n’imbunda yari atunze byemewe n’amategeko.

Hari amakuru avuga ko Perezida Macron yari yabanje kuburirwa ko ategera aho bariya bantu bari bari.

Ariko Umuvugizi wa Perezida Macron, Gabriel Attal ahakana ayo makuru  avuga ko ari ibinyoma.

- Advertisement -

Gabriel Attal ati: “Umukuru w’Igihugu azakomeza kubonana imbonankubone n’abaturage b’Ubufaransa kimwe n’abagize Guverinoma.”

Hashize amasaha macye Perezida Macron akubiswe, yavuze ko ari akantu gasanzwe kandi ko ari abantu b’intagondwa badashobora guhagarika ibiganiro by’abanyagihugu.

 

Ni ba nde bakekwa?

Umugabo wa mbere ushinjwa  gukubita Umukuru w’Igihugu, azwi ko akunze kwita ku kumenya ibijyanye n’abantu bakomeye bagendera ku  mahame ya cyami ndetse n’amateka y’Ubufaransa mu gihe cya “Moyen Âge/Middle Ages.”.

Kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko ari mu ishyirahamwe rihuza abaharanira amateka y’abahanga mu kurwanira  umugabane w’Uburayi.

Hariho n’amashusho ye yambaye imyambarao yo muri Moyen Âge afite inkota ndende.

Ariko nk’uko bivugwa na mugenzi we, Loïc Dauriac, “nta politike abarizwamo kandi avuga ko nubwo yakubise Perezida ruriya rushyi atari ibintu yari asanzwe azwiho.”

Abasesengura ibibera mu Bufaransa bavuga ko uyu mugabo yari arimo yigana uwahoze akina imikino yo gusetsa mu gihe cya Moyen Âge, mu mukino wiswe Les Visiteurs (The Visitors) wasohotse kuva mu 1993.

Ingo z’aba bagabo bashinjwa gukubita Perezida ziri mu mu karere ka Tain-l’Hermitage zasatswe nyuma y’iki gitero ku wa Kabiri.

Undi mugabo ushinjwa muri aba bagabo bivugwa ko na we  akunda  gukurikirana imirwano  yo mu gihe cya Moyen Âge.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW