Nyuma y’uko hari umugore wareze umuhanzikazi Butera Knowless amushinja kumwambura 1.350.000 Frw yamuhaye mu kimina bari bahuriyemo, ubu hari undi washyikirije RIB ikirego kimeze nk’iki.
Ibi birego bishingiye ku kimina bivugwa ko Knowless yabanagamo n’abandi bantu, bakajya bamuha amafaranga ariko nyuma kigahagarara, bene yo bayasaba ntibayasubizwe.
Iki kimina bivugwa ko Butera Knowless yakibanagamo n’abandi bantu barenga 150. Ngo yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu, aho ari we abo bantu bashyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.
Ku wa 14 Kamena 2021 uwitwa Munezero yatanze ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) arusaba kumufasha akarenganurwa.
Hari indi baruwa n’uwitwa Niyomugabo na we asaba gusubizwa 1.359.000 Frw.
Niyomugabo yagize ati “Ndarega uwitwa Butera Jeanne Knowless (Kabebe) kuko ari we wari uri gufata, akaba yarahawe 1.350. 000 Frw. Nkanarega uwitwa Mutesi kuko ari we nahereje amafaranga mu ntoki kandi akaba ari we wari umuhagarariye.”
Knowless yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko atazi umurega gusa ngo icyiza ni uko biri mu maboko y’inzego z’ubutabera zizabicukumbura.
Yabwiye KT Radio ati “Icyiza nabonye ni uko bavuga ko bitabaje RIB kandi RIB ni iy’Abanyarwanda […] yo ntabwo iramvugisha ubwo nanjye ndategereje kugira ngo nzajye kwitaba RIB kugira ngo nanjye nsobanukirwe neza icyo kirego.”
Yakomeje avuga ko ikimina kivugwa ntacyo arajyamo nta n’aho akizi.
- Advertisement -
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, aherutse kubwira Abanyarwanda kwirinda kujya mu bimina nk’ibi kuko bihombya benshi.
Bivugwa ko ayo mafaranga Knowless yayahawe mu mpera za Mata 2021, aho buri wese mu binjiraga muri iki kimina yasabwaga gutanga 1.350.000 Frw.
Umuseke wandikiye Butera Knowless ubutumwa bumusaba kutubwira icyo avuga ku bimuvugwaho, bwamugezeho ariko ntarabusubiza.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW