Yifuza ko bapima intanga z’abagabo bagiranye na we amakimbirane hakamenyekana uwamuhohoteye

webmaster webmaster

*Abaturage bavuga ko uwo ashatse amuhimbira ibyaha bakamufunga
*Umuyobozi w’Umudugudu yishinganishije ku nzego zimukuriye

Ruhango: Umuturage witwa Mukanyandwi Clarisse utuye mu Mudugudu wa Bwiza, mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango  nyuma yo gushinjwa kujujubya abaturanyi be ndetse no kubafungisha, yasabye ubuyobozi ko bwafata abagabo bose bo mu Mudugudu atuyemo bagiranye ibibazo bakajya gupimwa amasohoro hakamenyekana uwamusambanyije ku gahato.

Uyu muturage avuga ko abamuhohoteye batamenyekanye
Abaturage batuye muri uyu Mudugudu bo barasaba kurenganurwa kuko uyu muturage abatukira mu ruhame bakavuga ko abikora yitwaje kumenyana n’inzego z’umutekano ngo ugize icyo avuga mu Mudugudu arafungwa.

Umwe mu baturage yagize ati “Avuga ko umuntu wese yumva ashaka azajya ahita amufungisha kandi ntazapfa kuvamo n’uzamureba nabi, ni Gereza.”

Akomeza avuga ko iyo ugiranye ikibazo mu buzima busanzwe na Mukanyandwi, Polisi iza akagushinja icyaha utigize ukora, Polisi yatanze gasopo ko nagira icyo aba bazahura n’akaga.

Undi mugore baturanye avuga ko ari umuntu wanduranya ku buryo iyo hagize umuvuga ahita ahuruza inzego z’umutekano akamufungisha cyangwa akamara iminsi abundabunda kugira ngo atajyanwa gufungwa.

Ati “Nta n’ubwo ndara mu nzu uyu munsi kugira ngo ntarara mfunzwe.”

 

Umuyobozi w’Umudugudu yarishinganishije !   

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bwiza avuga ko yishinganishije ku nzego z’ibanze kuva ku Kagari kugera ku Murenge kuko uyu Clarisse yamubwiye ko ari we asigaje gufungisha nyuma yo gufungisha uwari ushinzwe umutekano mu Mudugudu ashinjwe na Clarisse ko yahishiriye uwamusambanyije akanamutera ibyuma mu myanya y’ibanga.

- Advertisement -

Mudugudu ati “Nabashije kubibwira inzego zinkuriye, Gitifu w’Akagari n’uw’Umurenge naramuhamagaye ndabimubwira na Nyakubahwa Komanda uhagarariye Sitasiyo ya Ruhango.”

Umuyobozi w’Umudugudu akomeza avuga ko mu gihe nta gikozwe uyu mugore azafungisha abantu benshi kuko iyo atatse nta rindi perereza ribaho, uwo ahururije ahita atwarwa ubwo akinjira gereza.

Ibi ngo byakozwe ku mugabo witwa Mazimpaka Efuroni umaze amezi asaga ane afunzwe ataragezwa imbere y’inkiko kuko ahozwa ku minsi 30 y’agateganyo kandi yarafungishijwe n’uyu Clarisse avuga ko yahishiriye uwamuteye nijoro akamusambanya akanamutera ibyuma.

Abaturage bo muri uyu Mudugudu bavuga ko Mazimpaka arengana kuko ari ikinamico Clarisse ahora akora. Uyu Mazimpaka ubwo Clarisse yatakaga ko atewe n’abantu, ngo yari yaraye irondo atabarana na bagenzi be birangira Clarisse avuze ko yamubonye mu bamusambanyije.

Umwe mu baturayu yagize ati “Mazimpaka twari kumwe ku irondo, akivuza induru twaratabaranye nyuma uyu mugore twumva afungishije Mazimpaka ngo yamubonye mu bamuteye bakamusambanya bakamutera n’ibyuma mu gitsina”

Ati “Ahubwo ugumye kugira icyo uvuga wakwisanga baguhambye, n’ubu agize gutya agahamagara nka Afande yaza yirukanka.”

Umuyobozi w’Umudugudu yishinganishije ku nzego zimukuriye

Mukanyandwi Clarisse avuga ko yakorewe akarengane gakomeye

Ibivugwa n’abatuye Umudugudu wa Bwiza, Mukanyarwandwi avuga ko ari ibinyoma bisa kuko yahohotewe kandi n’ubu akaba agitotezwa n’abaturage.

Avuga ko Mazimpaka Efuroni bavuga ko yafungishije yasabwe na Gereza gutanga izina ry’umuntu wamuhohoteye akarekurwa ariko ngo yanze kubikora.

Yagize ati “Urukiko rumubaza umuntu wavuze ko azica Mukanyandwi Clarisse akamutera ibyuma akamunoboramo amaso, bamusaba kugaragaza uwabikoze akabona gutaha.”

Mukanyandwi avuga ko icyifuzo cye nk’umuntu wakorewe ihohoterwa, habaho gupima amasohoro y’abagabo bose bo muri uyu Mudugudu bagiranye amakimbirane kugira ngo hamenyekane uwamusambanyije ku gahato.

Ati“Banteye ibyuma mu gitsina, bantera ibyuma ku mubiri wose, baransambanya icyifuzo cyanjye nasabaga ngo nibafate muri abo bantu twagiranye amakimbirane bose, ntabwo hazaburamo amasohoro y’umuntu umwe kuko sinjye ‘wirongoye’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco avuga ko hari ibibazo byinshi Mukanyandwi Clarisse yagiye agirana n’abaturanyi bavuga ko ari umunyamahane ariko wakurikirana ugasanga n’abaturage batabanye neza.

Akomeza avuga ko abavuga ko yafungishije Mazimpaka Efuroni bagendera ku kibazo cyigeze kuvugwa ko yafashwe ku ngufu, RIB ita muri yombi Mazimpaka mu kugenza icyaha.

Ati “Uwagize ikibazo yakagombye kurega uwo muturage kuko si we unaniranye mu bandi, nareke ibintu byo kwihanira natwe nk’ubuyobozi turahari.”

Abaturage bo muri uyu Mudugudu bavuga ko batewe ubwoba n’imico Mukanyandwi yadukanye aho afata urumogi akarushyira ku nzu y’umuntu yarangiza agahuruza inzego z’umutekano zikaza zigata muri yombi abo byitwa ko bafatanwe urumogi.

Source: BTN TV

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW