Abakobwa 2 n’umusore bakekwaho kwiba umuntu babanje kumusindisha bafashwe

Huye: Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu batatu bari bamaze Ibyumweru 2 bashakishwa bakekwaho kwiba umuturage amafaranga nyuma yo kumusindisha.

Polisi y’u Rwanda ivuga uburyo aba bakobwa n’uyu musore bagiye biha amafaranga ya Hategekimana nyuma yo kumenya umubare we w’ibanga akoresha kuri momo

Mutesi Grace w’imyaka 24, na Iradukunda Elyse w’imyaka 21, bafatanwe na Uzabintwari Jean de Dieu w’imyaka 27 bakekwaho kwiba Frw 300,000 kuri telefoni y’uwitwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu bakekwaho icyaha cy’ubujura Polisi yabafashe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Ati “Tariki ya 24 Kamena Hategekimana Daniel yagiye mu kabari na ko kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya COVID-19. Yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka ibinyobwa bidasembuye, ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko Hategekimana amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni mu gihe ari kubishyura uwitwa Mutesi Grace abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ari kuri telefoni.

Ati ”Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho Frw 50, 000 ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we Iradukunda na we akuraho Frw 15, 000. Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari na we ahabwa umubare w’ibanga yahise amwiba kuri iyo telefoni Frw 160, 000.”

SP Kanamugire avuga ko abakekwaho kiriya cyaha bemera ko bavanye kuri telefoni ya Hategekimana Daniel Frw 264,500 mu gihe we avuga ko hariho Frw 300,000.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko muri iryo joro Uzabintwari yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari.

Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena 2021, Hategekimana akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise atanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze  bahise batoroka, ariko Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n’abaturage nibwo bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo  ubwo ari bwo bwose.

Ati “Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk’uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby’abandi.”

Yanibukije abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utabari dufunze.

Nzabarushimana nyiri akabari biriya byabereyemo, akabari ke karafungwa acibwe n’amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bariya bafashwe bashyikirijwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

Mu Rwanda umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Ashobora no guhabwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Huye #RNP #RIB