Abamotari bararirira mu myotsi ngo igiciro cy’Ubwishingizi bwa moto kirahanitse, kandi ntibagishijwe inama

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Hashize igihe abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bumvikana basaba inzego bireba kugira zigire icyo zikora mu kugabanya igiciro cy’ubwishingizi bwa moto gihanitse, bo bemeza ko bwikubye inshuro ebyiri n’eshatu nta mpamvu babwiwe.

Mu Rwanda abatunzwe n’akazi ko gutwara moto berenga 46, 000

Ni ikibazo bagaragaza nka kimwe mu byugarije imibereho yabo no gutuma badakora kinyamwuga.

Ubusanzwe umurimo w’ubumotari usibye kuba utunze uwukora, utunze n’abandi batandukanye bakora indi mirimo. Muri iyo mirimo harimo abatunze za resitora, abakanishi, ndetse n’abandi.

Gusa kuri ubu bamwe mu bakora ako kazi bavuga ko uwo murimo wari ufitiye akamaro abandi bashobora kuwuvamo kubera  igiciro cy’ubwishingizi gihanitse.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yabwiye Umuseke, ko mu gihe kitageze no mu kwezi igiciro cyazamutse kiva kuri Frw 64, 000 kigera ku Frw 150, 000 kuri moto nshya.

Ni mu gihe kuri moto isanzwe ikora ubu ubwishingizi bugeze ku Frw 200, 000.

Ngarambe yavuze ko muri uko kuzamuka gukabije kw’ibiciro by’ubwishingizi bwa moto, bishyira ubuzima bw’abamotari mu byago bitandukanye harimo no kuba bashobora guterezwa cyamunara.

Yagize ati “Bafite imbogamizi kuko moto yayisabye Banki kandi iramwishyuza, yatanze ingwate y’inzu ashobora gukurizamo guterezwa cyamunara, afite abana bishyurirwaga ishuri kubera ya moto urumva ni ibibazo bigoye bitoroshye.”

- Advertisement -

 

Byagenze gute ngo abamotari batakambe ariko bakimwa amatwi …

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe impanuka muri iyi sosiyete ya Radiant, Muteteri Solange, aheruka kubwira RBA  ko ubwishingizi bwazamutse biturutse ku bwiyongere bw’amafaranga bishyura nk’indishyi bitewe n’impanuka za moto, aruta kure amafaranga y’ubwishingizi zitanga.

Yagize ati ”Igiciro ni byo koko cyarazamutse ariko byaturutse ku mubare w’amafaranga twishyura impanuka ziturutse cyane cyane kuri moto, kuko turebye imyaka itatu ishize hagiye habaho kuzamuka buri mwaka ku buryo bukabije. Ni bwo twafashe icyemezo cyo kuzamura ubwishingizi kuri moto.”

Gusa ku rundi ruhande Ngarambe Daniel ukuriye impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, FERWACOTAMO, yavuze ko mu kuzamura ibiciro hari hakwiye gushingirwa ku mibare itangwa na Polisi y’Igihugu yerekana uko impanuka zo mu muhanda zakozwe n’abamotari zingana.

Ati “Impanuka nta gihe zitabaye, yego hari ababigiramo uruhare ariko hari abo itungura, hari igihe imodoka iza yacitse feri ikaguhohotera, hari amagare aza akagonga umumotari bikitirirwa umumotari. Ibyo byose ariko ni ukureba ngo ese muri uko kuzamura ibiciro Polisi yo yatangaje imibare ingana gute bashingiraho bareba? Wenda impanuka zabaye nyinshi hasohoka   amafaranga angana gutya.”

Ngarambe yavuze ko muri uko kuzamura ibiciro by’ubwishingizi batigeze babanza kuganirizwa.

Yagize ati “Twagiye kugura ubwishingizi twumva ngo twurije, nta mwanya twahawe wo gusobanurirwa. Umumotari yajya kugura yakumva bwazamutse akabireka cyangwa akagura aka macye. Kubera ko tutagikora amasaha 24, hari serivisi z’abantu twatwaraga bazijyamo zifunze ugasanga amafaranga yaragabanutse kandi umusoro twakomeje kwishyura wa wundi. Rero bitarebweho twazasanga umumotari ari gukorera mu gihombo.”

Umuseke wagerageje kubaza muri Polisi y’Igihugu kugira ngo idutangarize umubare w’impanuka z’abatwara moto zabayeho nibura mu myaka itatu ingana n’uburyo amafaranga yishyuwe impanuka na sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant ariko ntabwo yigeze idusubiza.

Gusa inkuru ya IsangoStar yo ku 04 Mutarama igararagaza ko Polisi y’u Rwanda ivuga uko impanuka zabaye mu mwaka wa 2019, zagabanutseho 17% ziva ku 5, 611 zigera ku 4, 661. Gusa ivuga ko abicwa n’impanuka icyo gihe, ivuga ko abagera kuri 973 bishwe n’impanuka mu 2019, bavuye kuri 597 zishe mu mwaka wa 2018.

Abamotari basaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa bagakora bishimiye umwuga kandi batagongwa n’ibishobora gutuma badakora aka kazi.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa moto zisanga 100, 000 mu gihe abakora akazi ko gutwara moto basaga 46, 000.

Ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto, abamotari benshi bakunze kukigarukaho bavuga ko nta yandi mahitamo bafite ariko ko kibangamye cyane kuko kidashyize mu gaciro babaze amadeni bishyuzwa, n’amafaranga binjiza ku munsi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #RNP #KagamePaul #MINECOFIN #MINICOM