Abantu bataramenyekana bagerageje kwica Perezida Assimi Goïta bamuteye icyuma

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Mali yagabweho igitero ari mu Misigiti gusa ntacyo yabaye. Abantu babiri mu gitondo kuri uyu wa Kabiri bagerageje kumwica bamuteye icyuma.

Col. Assimi Goïta ni Perezida w’inzibacyuho muri Mali nyuma yo gukora Coup d’Etat inshuro ebyiri

Col. Assimi Goïta uri ku butegetsi nka Perezida w’inzibacyuho, ubwo yari mu masengesho y’idini ya Islam ajyanye n’umunsi wa Aïd al-Adha, (Umunsi w’igitambo) nibwo yatewe na bariya bantu ku Musigiti Mukuru w’i Bamako.

JeuneAfrique ivuga ko nyuma y’isengesho, ubwo Umuyobozi w’Umusigiti yari asohotse hanze gukinja intama, ari bwo abandi na bo bashatse “gutangaho igitambo Perezida Goïta”.

Abashinzwe umutekano bahise basohora Perezida Goïta ku buryo ngo nta cyo ashobora kuba yabaye.

Umwe mu bantu bahafi kwa Perezida Goïta yabwiye AFP ati “Turi gukora iperereza. Umuntu yagerageje gushaka kumuhitana akoresheje icyuma ubwo yari mu Musigiti w’i Bamako uyu munsi.”

Uyu muntu yongeyeho ko “Perezida yabashije kuhava ubuzima bwe bumeze neza.”

AFP yabajije abashinzwe umutekano wa Perezida niba igitero yagabweho cyari kigamije kumuhitana, bemeza ko ari byo.

À LIRE Mali : le jeu dangereux d’Assimi Goïta

- Advertisement -

Minisitiri ushimzwe imyemerere, Mamadou Koné, asobanura ibyabaye yagize ati “Umuntu yagerageje kwica Perezida w’inzibacyuho ari mu Musigiti w’i Bamako akoresheje icyuma. Gusa yakumiriwe mbere y’uko agere ku mugambi we.”

Latus Tourè, ukora kuri uriya musigiti na we yagize ati “Ni nyuma y’isengesho, n’indahiro y’Umukuru w’Umusgiti aho Imam yagombaga kwica intama, nibwo umusore yagerageje gutera icyuma Perezida Assimi Goïta amuturutse inyuma mu mugongo, ariko ni undi muntu wakomeretse.”

https://p3g.7a0.myftpupload.com/col-assimi-goita-wafashe-ubutegetsi-muri-mali-intumwa-ye-yakiriwe-na-perezida-kagame.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

#Mali #AssimiGoïta #AU