Abasirikare 6 b’Ubufaransa bafatiwe muri Guinea Equatorial

Ubufaransa bwatangaje ko abasirikare babwo batandatu bafashwe na Leta ya Guinea Equatorial yabafungiye ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa Bata ubwo kajugujugu barimo yaguye ngo ifate amavuta ikomeze urugendo.

Ubufaransa buvuga ko abasirikare babwo 6 bafatiwe muri Guinea Wquatorial

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021 nibwo igisirikare cy’Ubufaransa cyemeje ko abasirikare bacyo batandatu bari mu ndege ya kajugujugu bafashwe indege barimo yavaga muri Cameroon yerekeje muri Gabon.

Umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa, yabwiye AFP ko iyi kajugujugu yafashwe ikigera ku kibuga cy’indege cya Bata kiri mu Mujyi wa Bata.

Ibitangazamakuru byo muri Guinea byatangaje ko mu byatumye iyi kajugujugu n’abayirimo bafatwa, ari uko yavogereye ubusugire bw’ikirere cy’iki gihugu, ikahagwa nta burenganzira yatse.

Igisirikare cy’Ubufaransa cyabihakanye kivuye inyuma, kivuga ko atari ubwa mbere iki gihugu gikora ibuntu nk’ibi byo gufata indege yacyo n’abayirimo.

Ubufaransa na Equatorial Guinea ntibivugana muri iki gihe, Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwashinje Visi-Perezida wa Guinea Equatorial, Teodorin Obiang umuhungu wa Perezida Theodor Obiang Nguema.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW