AfroBasket: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri, Perezida Kagame yari ku kibuga

U Rwanda rwatsinzwe na  Misiri,  amanota 71 – 59 mu mikino y’Akarere ka gatanu yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya basketball muri Afurika mu bagore (FIBA Women’s AfroBasket 2021 Zone 5 Qualifiers).

Bella Murekatete agerageza gutsindira u Rwanda

Ni imikino irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarebye uyu mukino w’u Rwanda na Misiri.

U Rwanda rwashakaga kubona intsinzi ngo rwizere kuzabona amahirwe yo gukina umukino wa nyuma, aho ikipe izegukana igikombe ari yo izahagararira Akarere ka gatanu (Zone 5) mu mikino nyafurika.

Umukino wari uwa kabiri u Rwanda rukinnye ndetse na Misiri.

U Rwanda ntirwabashije kwikura imbere ya Misiri ihabwa amahirwe yo kubona itike, kuko umukino warangiye Misiri itsinze amanota 71 kuri 59.

U Rwanda rwatangiye neza aho igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ruyoboye n’amanota 39 kuri 29.

Mu duce tubiri twa nyuma, Misiri yaje kwigaranzura u Rwanda birangira yegukanye intsinzi ku manota 71 kuri 59.

U Rwanda rukaba rukina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 na Sudan y’Epfo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yerebye uyu mukino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

- Advertisement -

Mu wundi mukino wabanje, Kenya yatsinze 66-48 Sudan y’Epfo (Q1: 16-09; Q2: 10-05; Q3: 21-10; Q4: 19- 24).

https://p3g.7a0.myftpupload.com/basketball-u-rwanda-rwatsinze-kenya-mu-mikino-ya-zone5-rurakomereza-kuri-misiri.html

Perezida Paul Kagame yarebye uyu mukino
Misiri ni yo ifite amahirwe yo gutwara igikombe imaze gutsinda kabiri

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW