Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ntakitabiriye CECAFA izabera muri Ethiopia

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gufata umwanzuro ko amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA izaba muri uku kwezi ko ntaho azajya bitewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda no mu Karere.

U Rwanda ntiruzitabira CECAFA U23

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryashyize ahagaragara ibaruwa igenewe Abanyamakuru, ivuga ko aya makipe yombi yari guhagararira igihugu mu mahanga, atakitabiriye.

Mu itangazo FERWAFA yasohoye yamenyesheje abanyamuryango ba CECAFA ko bitewe n’uko mu Rwanda hageze ubwoko bushya bwa Coronavirus ari bwo bwa Delta Variant, hagendewe kandi ku ngamba nshya Leta yashyizeho aho hahagaritswe ibikorwa bimwe na bimwe birimo na siporo, ingendo hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali byagorana kwitabira aya marushanwa.

FERWAFA yakomeje ivuga ko yamenyesheje CECAFA ko Amavubi U-23 atazitabira imikino izabera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 17 n’iya 31 Nyakanga mu gihe kandi na Scandinavia WFC itazitabira imikino yo gushaka itike ya CAF Women Champions League muri Zone ya CECAFA, izaba hagati ya tariki ya 17 n’iya 31 Nyakanga 2021 muri Kenya.

Scandinavia yari yisanze mu itsinda rya 3 aho iri kumwe na FAD yo muri Djibouti na Vihiga Queens yo muri Kenya.

Guhagarika kwitabira aya marushanwa bije bikurikira ihagarikwa ry’amarushanwa y’imbere mu gihugu haba muri Basketball na Volleyball.

Amavubi yari amaze iminsi akora imyitozo kuri Stade Amahoro, aho mu bakinnyi bari bitabiriye umwiherero harimo n’abavuye i Burayi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW