Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju yasuye ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori igomba gutangira irushanwa ry’Akarere ka gatanu rigamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021 kizabera muri Cameron kuva tariki 17-26 Nzeri 2021.
Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021 muri Kigali Arena, Aurore Mimosa Munyangaju ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwizan Desire, baganirije abakinnyi b’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12-17 Nyakanga 2021 nibwo hatangira irushanwa mpuzamahanga rya Basketball mu bakobwa ribera muri Kigali Arena.
Abakobwa b’u Rwanda bahawe ubutumwa bwo kumenya ko bahagarariye miliyoni zirenga 12 z’Abanyarwanda bityo bagomba kwigirira ikizere bagatanga umusaruro ufatika.
Guhera saa cyenda z’uyu wa mbere, ikipe ya Misiri irakina na Sudan y’Epfo. U Rwanda rurakina na Kenya guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Abakinnyi basanzwe bakina hanze y’u Rwanda bose baritabiriye.
U Rwanda, Misiri, Sudan y’Epfo na Kenya nibyo bihugu bizakina iyi mikino bahatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ikipe izatwara igikombe ni yo izaserukira akarere ka gatanu (Zone V).
Dore abakinnyi 15 u Rwanda ruzakoresha:
- Advertisement -
4.Micomyiza Rosine, 5.Imanizabayo Marie Laurence, 6. Nzaramba Cecile, 7. Whitney Christina Houston, 8. Ineza Sifa Joyeuse, 9. Henderson Tierra Monay (CAPTAIN), 10.Butera Hope, 11. Sandrine Mushikiwabo, 12. Odile Tetero, 13. Urwibutso Nicole, 14. Umugwaneza Charlotte, 15.Bella Murekatete.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW