Gasabo: Umugabo yategeye umugore we mu nzira aramwica, ubu ntarafatwa

Umugabo wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yategeye umugore we mu nzira, amwica amuteye icyuma abana be babiri bari kumwe bareba.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ubwo uriya mugabo yateye umugore we icyuma ahita apfa .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré yabwiye ikinyamakuru Hanga dukesha iyi nkuru ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo, anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umugore we, uyu mugabo yahise acika ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano zatangiye igikorwa cyo kumushakisha.

Yasabye abantu  kujya batangira amakuru ku gihe bamenyesha ubuyobozi ibibazo bafitenye aho kwicana.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru  mu gihe abana be bo bari mu nshuti z’umuryango wabo.

Twagerageje kuvugisha inzego zitandukanye n’iba uyu mugabo ukekwaho ubwicanyi yarafashwe, ariko ntabwo Abayobozi baratuvugisha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

IVOMO: Hanga

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Gasabo #RIB