Hasojwe amahugurwa Polisi y’Ubutaliyani yafashagamo Abapolisi b’u Rwanda kwiga moto

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku bufatanye na Polisi y’Ubutaliyani, Abapolisi 30 bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe imyitwarire,  basoje amahugurwa y’Ibyumweru bitatu bahugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano.

CPL Mukandayisenga Pelusi, umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30

Ku Gatanu Tariki ya 23 Nyakanga 2021, mu Ishuri rya Polisi ry’i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Amahugurwa yasojwe ku mugaragaro na DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere yari kumwe n’uhagarariye itsinda ry’abapolisi b’Ubutaliyani batangaga aya mahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani.

DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko guhugura Abapolisi ari mu rwego rwo kubaka igipolisi cy’umwuga, asaba abahuguwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Ati “Igihugu cyacu gikunze kwakira inama mpuzamahanga zajemo abanyacyubahiro batandukanye, bakeneye umutekano, tutiyibagije impanuka zo mu muhanda zihitana abatari bake.

Tugomba kugira Abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk’uko twabibonye mu mwiyereko w’abarangije aya mahugurwa, muzakoreshe neza ubumenyi mwahawe, ntibizababere imfabusa kandi namwe ubwanyu mukomeze mwihugure.”

Brigadier General Stefano Dragani, uharagariye itsinda ry’Abapolisi baturutse mu Butaliyani ryatangaga aya mahugurwa, yashimye umuhate Abapolisi 30 b’u Rwanda bagaragaje, abasaba kuzasangiza abandi ubumenyi bahawe.

Ati “Mwakoresheje imbaraga n’umuhate kandi turabibashimira, imbaraga n’ubushobozi byabaranze mu Byumweru bitatu mu maze, turifuza ko mwabikomezanya aho mu giye mu kazi kanyu ka buri munsi. Tuzakomeza gufatanya n’Igipolisi cy’u Rwanda mu guhugura abatwara za moto kugira ngo na bo bazahugure abandi.”

- Advertisement -

CPL Mukandayisenga Pelusi, umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30, yavuze ko aya mahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi cyane cyane nk’umukobwa ko byamutinyuye.

Ati “Nari nsanzwe nkorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana na bagenzi bange, amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n’ibindi bitandukanye.”

Aya mahugurwa yatangwaga n’Abapolisi baturutse mu gihugu cy’Ubutaliyani binyuze mu masezerano Polisi y’Ubutaliyani (Carabiniere) bafitanye na Polisi y’u Rwanda.

Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.

Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n’abo mu Butaliyani mu gutwara moto zishinzwe gucunga umutekano.

Mu masomo bahawe harimo ayo guherekeza abanyacyubahiro
Abapolisi b’u Rwanda bahuguwe n’abo mu Butaliyani

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website                                                                                          

NKURUNZIZA  Jean Baptiste / UMUSEKE.RW