Ibyo wamenya kuri Burj Khalifa, inyubako ya mbere ndende ku Isi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Burj Dubai izina ryaje guhindurwa rikaba Burj Khalifa, ubwo yatahwaga ku mugaragaro tariki ya 4 Mutarama 2010 yahise ikuraho uduhigo twari dusanganywe izindi nyubako zari ndende nka Shanghai Tower, One World Trade Center, Ping An Finance Center n’izindi nyubako ndende ku isi.

Burj-Khalifa inzu ya mbere ndende ku Isi yubatse mu mujyi wa Dubai

Inzu ndende ku isi bigusaba kujya mu ahitegeye ngo ubashe kuyireba mu bushorishori bwayo, uburebure bwayo ujya hejuru ni  metero 828m, ikaba yubatswe ku buso rusange bwa m² 309,473, ifite amagorofa cyangwa etaje zirenga 160. Iyi nyubako ifite amagotofa yagenewe guturwamo (apartments) arenga 1000 afite ubuso bwa m² 185,000 ikagira amagorofa akorerwa imirimo (Office) itandukanye agera kuri 49 afite ubuso bwa m² 28,000.

Iyi nyubako ya Burj Khalifa ikubye mu burebure inshuro zirenga gato enye icumbi rihenze rya mbere ku isi ry’Antilia, inzu y’umuherwe Mukesh Ambani wo mu Buhinde, kuko yo ifite metero 173 z’uburebure gusa.

Burj Khalifa ni iya sosiyete ya Emaar Properties, yubatse izina mu Barabu kubera ibikorwa bitandukanye ifite nk’amahoteli. Yubatse mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ahazwi nka Downtown Dubai.

Iyi nyubako uyigereranyije na Antilia icumbi rihenze ku Isi rya Mukesh Ambani, ntaho bihuriye mu biciro kuko nubwo Burj Khalifa ari ndende cyane ku Isi, yo ifite agaciro ka miliyari 1.5$ z’amadorari ya Amerika, mu gihe Antilia ya mbere ihenze ku isi ifite agaciro ka miliyari 2.6$ z’amadorari.

Samsung C&T sosiyete y’ubwubatsi yo muri Korea y’Epfo niyo yubatse iyi nzu isumba izindi ku isi, mu kuyubaka bafatanyije n’amasosiyete akomeye mu bwubatsi nka Besix yo mu Budage na Arabtec mu Barabu.

Yatangiye kubakwa muri Mutarama 2004, yuzura mu mpera za 2009 ifungurwa ku mugaragaro Tariki ya 4 Mutarama 2010.

Iyi nyubako ya metero 828m z’uburebure, ifite esanseri (elevator) zifasha abantu mu gutemberamo zigera kuri 57, ikagira esanseri yihuta cyane ku isi, aho igenda ku muvuduko wa metero 10 ku isegonda, mu munota umwe iba igeze kuri nivo cyangwa igorofa ya 124.

- Advertisement -

Kugira ngo wumve uburyo iyi nyubako ya Burj Khalifa ihambaye, wabara amasaha agera kuri miliyoni 22 yakoreshejwe yubakwa, umubare w’abakozi bayikozeho aho ku munsi umwe yakorwagaho n’abakozi 12,000.

Iyi nyubako ifite icyanya cy’ibiro, inzu zo guturamo (apartments), umwanya ukoreramo hoteli ya Armani Hotel Dubai, ibindi bice bikoreramo ibintu bitandukanye.

Haramutse habaye impanuka, iyi nzu igafatwa n’inkongi y’umuriro igice runaka, esanseri itwara ushinzwe kuzimya umuriro ifite ubushobozi bwo gutwara ibiro Kg 5,500, bivuze ko gutwara ibyo kwifashisha bazimya umuriro byakoroha.

Gukora isuku inyuma y’iyi nyubako bikorwa n’imashini 18 zihoraho zubakiye kuri iyi nyubako, aho zifasha mu guhanagura amadirishya ndetse n’inkuta zayo.

Muri iyi nzu hakenerwa amazi litiro 946,000 ku munsi, ikagira ibyuma biyifasha kugira ubukonje iyo ari mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Umuriro w’amashanyarazi ukenerwa muri iyi nyubako, ungana n’uwakoreshwa n’amatara 360,000 ya watt-100 yakiye icyarimwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Inzu ya Burj Khalifa bigusaba kujya mu birometero 92 kugirango uyirebe yose
Mu birori bitandukanye bayirimbisha amatara

Iyi nyubako aba ari urukererza iyo icanywe mu bihe bidasanzwe nk’iminsi mikuru

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW