Igice kinini cya DownTown cyafunzwe iminsi 7 nyirayo acibwa Frw 600.000

webmaster webmaster

Akarere ka Nyarugenge kafunze imiryango 22 y’inzu y’ubucuruzi iri ahazwi nka Downtown kubera kurenge ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Iyi nyubako yafunzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe harebwa uko amabwiriza yo kwirinda COVID-9 yubahirizwa.

Iyi nzu yafunzwe imiryango igera kuri 22 kubera ko abahakorera batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Zimwe mu mpamvu zatumye iyi miryango ifungwa harimo kuba bakoraga bacucitse kandi hatubahirizwa 50% by’abagomba gukora.

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’inyubako bwagaragaje intege nke mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse kandi mu gihe baramuka badashyize mu bikorwa ingamba zashyizweho indi miryango ishobora gufungwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yabwiye Umuseke ko nyuma yo kurenga ku masezerano ubuyobozi bw’isoko bwagiranye n’Akarere ajyanye no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bahawe ibihano.

Ngabonziza yavuze ko bimwe mu bihano bahawe harimo kuba buri muryango ugomba gutanga amande 150.000frw naho inyubako ya downton igacibwa 600.000frw kubera ko iguye mu makosa inshuro zirenze imwe.

Ngabonziza yasabye abacuruzi ndetse n’ababagana gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-9 kuko iyo bidakozwe baba bishyira ndetse n’Igihugu mu kaga.

Yagize ati “Mbere na mbere ni uko bagomba kuzamura imyumvire yo kumva ko ari bo bafite uruhare rukomeye rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-9 yaba abari mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’abaza babagana bashaka serivisi barishyira mu kaga kandi bashyira mu kaga abandi.”

Yakomeje agira ati “Ibyemezo bikurikira biza bifite ingaruka zikomeye ku bijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi bakora kuko ari bo babihomberamo. Ni byiza kugira ngo bubahirize amabwiriza kugira ngo bakomeze bakore hanyuma tubashe kugabanya ubwandu, turengere ubuzima bw’abantu n’ibikorwa by’ubucuruzi byaba ibiteza imbere igihugu n’abantu babikora kugeza igihe tuzongera gusubirira mu buzima busanzwe.”

Mu mibare ya Minisiteri y’ubuzima iheruka kuwa 7 Nyakanga 2021, yerekanye ko icyorezo cya Covid-19 cyahitanye abantu 16 ku munsi umwe mu Rwanda, ukaba ari nawo mubare mwinshi ubayeho kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda .

- Advertisement -

Ni mu gihe abanduye bashya ari 760 naho abakize ari 816. Muri rusange abakirwaye ni 15 325 barimo 67 barembye.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza gukangurira abaturarwanda kwirinda Covid-19 bubahiriza ingamba zashyizweho, zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi hatari umwuka uhagije no kwisuzumisha kare.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Nyiri iyi nzu yaciwe amande ya Frw 600, 000

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW