Imana y’ibitego! imyaka 18 irihiritse Jimmy Gatete ajyanye Amavubi muri CAN 2004 – inzira byanyuzemo

Tariki 06 Nyakanga 2003 nyuma y’iminsi ibiri Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka yo kwibohora, ibyishimo byakomereje muri ruhago ubwo kabuhariwe muri ruhago nyarwanda Jimmy Gatete yafashaga ikipe y’Igihugu kubona itike y’Igikombe cya Africa, ibintu bitarongera kuba ukundi.

Ibigwi bye ntibizasibangana mu mitwe y’Abanyarwanda

Kuri uwo munsi, Amavubi y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 ari na cyo cyonyine yitabiriye, hari nyuma yo gutsindira Ghana i Kigali igitego 1-0 cya Jimmy Gatete watangaje ko nubwo abantu bumvaga bidashoboka we yari abyiteze ko bizaba.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya 13, ruri kumwe na Uganda na Ghana, iri tsinda ryagombaga gutanga ikipe imwe ijya mu gikombe cy’Afurika.

Amavubi yari yatangiye nabi, ubwo tariki ya 13 Ukwakira 2002 yakinaga umukino wa mbere wo mu itsinda rya 13 kuri Accra Stadium igatsindwa 4-2.

Ibitego bya Ghana byatsinzwe na Ntaganda Elias myugariro w’Amavubi witsinze igitego ku munota wa 24, Hamza Mohammed atsinda icya 2 ku munota wa 42, Kweku Charles Bismark Taylor Asampong ku munota wa 58 na Derek Owusu Boateng ku munota wa 70.

Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Hassan Milly ku munota wa 16 na Ndikumana Hamad Katauti ku munota wa 43.

Nyuma yo gutsindwa na Ghana, Amavubi yari yizeye ko azatsinda Imisambi ya Uganda (Uganda Cranes) i Kigali, gusa siko byaje kugenda tariki ya 23 Werurwe 2003 umukino warangiye ari 0-0.

Uko imikino yagendaga ishira niko n’amahirwe y’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004 yagendaga ayoyoka, nyuma yo kunganyiriza na Uganda i Kigali ntabwo yari yizeye gutsindira Uganda muri Uganda.

Amavubi yasabwaga gutsinda imikino yayo yose kugira ngo yerekeze mu gikombe cy’Afurika cya 2004, yakurikijeho umukino Uganda muri Uganda tariki ya 7 Kamena 2003.

- Advertisement -

Imbere y’abantu ibihumbi 50 bari muri Nakivubo Stadium, Kampala, mu mukino utari woroshye waranzwe n’ubushyamirane aho na rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete yaje gukubitwa agakomeretswa umutwe.

Yasohowe hanze y’ikibuga babanza kumupfuka, yaje kugaruka mu kibuga maze ku munota wa 40 ku mupira mwiza yari ahawe na Karekezi Olivier ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere, Uganda yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

Hari hasigaye umukino umwe w’ishiraniro wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu gikombe cy’Afurika muri iri tsinda, ni uwo Ghana yagombaga gusuramo Amavubi i Kigali.

Hari tariki ya 6 Nyakanga 2003, Amavubi yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo abone itike, abafana baje kuyashyigikira ari benshi, ntibabatetereje maze Jimmy Gatete ku munota wa 49 atsinda igitego n’umutwe cyaje no gusoza uyu mukino kuko warangiye ari 1-0. Amavubi abona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye.

Jimmy Gatete yaje gutangaza ko n’ubwo benshi nta cyizere bari bafite ariko we yari agifite, yumvaga bishoboka.

Yagize ati“abantu benshi bumvaga ari ibintu bidashoboka ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba. Narabitekerezaga none byaranabaye byaranshimishije cyane. Byari ibyishimo sinjye njyenyine kuko hari n’abishimye kundusha kandi ari nanjye watsinze kiriya gitego. Ngarutse kuri njyewe byaranshimishije sinzi uko nabisobanura byari birenze kereka wenda uwambonaga icyo gihe.”

Kugeza n’ubu Abanyarwanda dutegereje ko aya mateka azasubirwamo, imyaka uko igenda iha iyindi ikizere ku Banyarwanda cyo kuzongera gukina igikombe cy’Afurika agenda ayoyoka, gusa hari ikizere ko Abanyarwanda bazongera guseka, bakishimira umusaruro wa Ruhago.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW