Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
«Zunguza» indirimbo nshya y’umuhanzi Nyarwanda ukora injyana ya Afropop mu gihugu cy’Ubufaransa MK Isacco yakoranye na Lil Saako inyenyeri muri Guinée Conakry ikomeje kubica muri Afurika y’Uburengerazuba.
Ni indirimbo yagiye hanze kuwa 17 Nyakanga 2021 iri mu njyana byinitse ya Afro Dancehall yaje ikurikira iyitwa ‘Malayika’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin.
Iyi ndirimbo Zunguza ikimara kujya hanze, iri mu ndirimbo zishimiwe ku buryo bugaragara by’umwihariko mu bihugu by’Afurika byiganjemo ibikoresha ururimi rw’igifaransa.
Usibye mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, iyi ndirimbo iri gutambuka ku maradiyo na Televiziyo zikomeye mu gihugu cy’Ubufaransa aho uyu musore asanzwe atuye.
MK Isaaco wamamaye mu ndirimbo nka ‘Cheza’, ‘Arampagije’ n’izindi, iyi Zunguza iri mu ndirimbo zikunzwe mu kiganiro Couleurs Tropicales cya RFI gikorwa na CLAUDYSIAR.
Uburyohe bw’iyi ndirimbo bukomoka ku mudiho n’ubuhanga mu ndirimbo byarambitsweho ukuboko na Anna Beat uri mu ba Producers bakomeye muri Togo ndetse na Savignoni wakoze Mastering.
Lil Saako bakoranye iyi ndirimbo azwi mu gihugu cya Guinée Conakry mw’itsinda rikomeye ryitwa Instict Killers, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Fan Ndandan’ ikunzwe muri biriya bihugu, anafitanye indirimbo n’icyamamare Patoranking.
MK Isaaco yabwiye UMUSEKE ko yishimiye uburyo indirimbo yakoranye na Lil Saako ikomeje gukundwa mu gihe kingana n’icyumweru imaze igiye hanze.
- Advertisement -
Ati ” Ni ibintu bishimishije cyane urabona indirimbo ku isi hose yarahageze by’umwihariko iwacu muri Afurika, ni ibintu nari niteze kuko nayihaye umwanya ndayitegura neza.”
Yavuze ko gukorana n’umuhanzi ukomeye nka Lil Saako bifite icyo bisobanuye ku muziki we ndetse no ku muziki w’abanyarwanda muri rusange kuko muri biriya bihugu iri gutambuka havugwa izina ry’umunyarwanda ibintu yifuza ko buri muhanzi nyarwanda yaharanira kugeraho.
Ati ” Ni ishema ku muziki nyarwanda , ibitangazamakuru hariya biri kuvuga ku munyarwanda ni ibintu abahanzi bacu bakwiriye guharanira kuko ni ishema ku muziki wacu.”
Ibyamamare bitandukanye ndetse n’abakobwa b’ibizungerezi bakaba bari kwifata amashusho babyina iyi ndirimbo ibizwi nka Chalenge bigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’uyu musore.
MK Isaaco yasabye buri munyarwanda wese gushyigira umuziki w’abanyarwanda kugira ngo ugere ku rwego mpuzamahanga.
Amashusho y’indirimbo Zunguza yafashwe anatunganywa n’umunyarwanda Julien BMJIZZO usanzwe utuye ku mugabane w’Ubulayi.
Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Zunguza ya MK Isaaco ft Lil Saako
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW