Binyujijwe ku rubuga rwa Twitter ya Minisiteri ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano mu gihugu, u Burundi bwatangaje ko ibitaramo bya Israël Mbonyi ntacyo babiziho, bityo ko atemerewe kubikorera ku butaka bw’icyo gihugu, Mbonyi na we yagize icyo abivugaho.
Iyi Minisiteri igira iti “Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Kuko ntarabona uburenganzira bw’ababifitiye ububasha mu nshingano.’’
Ku itariki ya 13 Kanama 2021nibwo ibyo bitaramo byari biteganyijwe. Bikaba byari kuzabera ahitwa ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’. Iki gitaramo kikaba cyari kwitabirwa n’Abayobozi batandukanye ndetse n’abantu batumiwemo gusa bitari rusange.
Bukeye bwaho ku itariki ya 14 Kanama 2021, Mbonyi yari kuzongera gutaramira muri ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’. Gusa iki gitaramo kikaba cyari kwitabirwa n’ufite agafaranga ku ikofi ye. Kuko cyari kuzaba gihenze ugereranyije n’icya mbere.
Kuri ‘Bld de l’Independence’, niho hagombaga kubera igitaramo cya gatatu mu bitaramo Israël Mbonyi yateganyaga gukorera.
Benshi mu bategura ibitaramo mu Rwanda bari batangiye kwishimira uwo mubano wari wongeye gusubukurwa. Bamwe bakaba bari batangiye no gutekereza uburyo bajyayo mu buryo kuhakorera ibijyanye n’ibikorwa bya Muzika birimo inzu zitunganya umuziki ‘Studio’.
Israel Mbonyi yabwiye Umuseke ko akomeje imyiteguro y’ibi bitaramo
Israel Mbonyi yatangarije Umuseke ko kugeza kuri uyu munota nta kintu azi ku itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Imbere mu gihugu (Mininter) mu Burundi.
- Advertisement -
Yadutandarije ko ategereje ko abari gutegura igitaramo cye bagira icyo bamubwira kuko kugeza ubu nta kintu baramutangariza.
Ati ”Njyewe ndi umuhanzi, ndi umubwiriza, ndi kwitegura nk’ibisanzwe igitaramo cyanjye. Ndi mu myitozo kugeza ubu nta kintu barantangariza ntegereje ko aba “organisateur” banjye bagira icyo bambwira.”
Umuseke wagerageje kubaza ubuyobozi wa Akeza Creation, Valentin Kavakure ari na bo bari gutegura igitaramo cya Israel Mbonyi ntibyadukundiye ko tubabona ku murongo wa telefone.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Daddy Sadiki RUBANGURA & RUTAGANDA Joel
UMUSEKE.RW