Inyungu ya mbere u Rwanda rufite mu kohereza ingabo muri Mozambique ni ugutekana kwa Africa – Dr Biruta

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yatangaje ko u Rwanda rutohereje ingabo  muri Mozambique rubisabwe n’u Bufaransa ko ahubwo ari umugambi wo gutabara igihugu cyari cyugarijwe n’inyeshyamba no gukumira ko ibitero byazo byagera mu Rwanda.

Dr Vincent Biruta avuga ko u Rwanda ruri muri Mozambique rukumira ko ibibazo bihari byarugeraho

Dr Biruta yabitangarije Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu kiganiro yagiranye na bo, kigaruka ku ruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Mozambique.

Muri iki kiganiro Dr. Biruta yatangaje ko ikibazo cy’inyeshyamba zo muri Mozambique atari icyo muri icyo gihugu gusa ko ahubwo ari ikireba umugabane wose wa Africa.

Yavuze ko abavuga ko u Rwanda rwagiye muri Mozambique rubisabwe n’Ubufaransa ari uguhuza ibintu, ariko nta kuri kurimo.

Ati “Hari ibitangazamakuru byabonye uko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugenda usubirana, bareba ibi byo muri Mozambique, bakaba bazi ko Ubufaransa binyuze mu masosiyete yabwo akorera hariya (Mozambique) muri biriya bya gaz,  bagashaka kubihuza, ariko ntahantu bihuriye, ntabwo u Rwanda rwagiye muri Mozambique ruhawe ubutumwa n’Ubufaransa.”

Yakomeje agira ati “Niyo twazagira ibyo dukorana n’Ubufaransa ni kimwe n’uko twakorana na Portugal, ni kimwe n’uko twakorana n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) cyangwa se UN ariko ntabwo Ubufaransa bwagize uruhare muri ibi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ni ibintu abantu bahuza gusa kubera ko yenda byabaye mu gihe Perezida Macron yari aherutse aha ngaha ariko ntaho bihuriye.”

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi asa n’usubiza ibibazo byibazwaga n’ibitangazamakuru, na we aheruka gutangaza ko nta gihembo cyo mu buryo ubwo ari bwo bwose u Rwanda rwigeze rusaba kugira ngo rwohereza ingabo muri Mozambique ko ahubwo rwashingiye ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.

Perezida Nyusi yatangaje ko umusanzu w’u Rwanda uri mu murongo w’ihame ry’ubumwe no gutahiriza umugozi umwe mu gusubiza igihugu mu murongo no guhagarika ihohoterwa ry’ikiremwamuntu rikorerwa abatuye mu gace ka  Cabo Delgado .

- Advertisement -

 

Ibibazo biri muri Mozambique natwe byatugeraho!

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta avuga ko imitwe y’iterabwoba iri muri Mozambique bidakwiye gufatwa ko ibibazo biri muri icyo gihugu gusa.

Ati “Natwe biratureba, bariya bakorera muri Mozambique ntabwo batandukanye n’umutwe wa ADF (ushingiye kuri Islam) ukorera mu Burasirazuba bwa DR.Congo, turaturanye kandi. Muri abo harimo abaturutse Somalia, muzi ibiri muri Sahel (Africa y’Iburengerazuba), iyo urebye ibyo bibazo ntabwo utekereza ngo ni ibiri muri Mozambique kandi ko bitatureba, biratureba kuko abantu bagiye bafatwa bakorera hariya muri Mozambique harimo n’abagiye bafatwa baraturutse mu Rwanda bakanyura mu mitwe itandukanye y’iterabwoba.”

Yavuze ko ibiri hariya bireba u Rwanda kuko urebye imikorere y’imitwe itandukanye ishingiye kuri Islam abayikorera ari bamwe bagenda bazenguruka.

Dr Vincent Biruta ati “Inyungu ya mbere u Rwanda rurifite rero ni ukugira ngo habe umutekano kuri uyu mugabane wa Africa, kandi kujya hariya ni nko gukumira ibibazo ukabisanga hariya kugira ngo bitazavaho binototera kuza mu Rwanda.” 

Mu 2018, u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo iz’umutekano  ndetse u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali mu 2015, agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nyakanga nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique, mu butumwa bwo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yugarijwe n’inyeshyamba abaho bita al-Shabaab.

Uyu mutwe  w’inyeshyamba ukunze kwibasira abaturage b’inzirakarengane batuye mu  Ntara ya Cabo Delgado aho kuri ubu  umaze imyaka irenga itanu uhanganye n’ingabo za Leta ari nako ubuza amahwemo abaturage. Ababarirwa mu 3000 bamaze kuhahurira ubuzima mu gihe abandi basaga 8000 bavuye mu byabo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/abasirikare-1000-bu-rwanda-bagiye-guhangana-ninyeshyamba-muri-mozambique.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Mozambique #AU #UN #SouthAfrica #Tanzania