Kamonyi: Abagabo 3 bari bagwiriwe n’ikirombe bakuwemo bapfuye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ibikorwa by’ubutabazi byatangiye ku manywa yo ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 ubwo bariya bantu byamenyekanaga ko baheze munsi y’ubutaka.

Imashini zitabajwe gushyigikira imirimo y’amaboko yo gushakisha bariya bagabo

Ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru kivuga ko mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, ku wa Gatatu ahagana saa munani z’amanywa, abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Nyuma hitabajwe imashini ngo batabarwe, ariko biragorana ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 ahagana saa moya z’ijoro nibwo bose babashije gukurwa ikuzimu nta n’umwe ukiri muzima.

Imashini zatangiye gushakisha bariya bantu ku gicamunsi cyo ku wa Kane, zaje kunganira imirimo y’amaboko yari yatangijwe n’abaturage ariko umwobo ba nyakwigendera baguye wari muremure.

Abbagwiriye n’ikirombe ni Ndaruhutse Jean Claude w’imyaka 36, Nsanzimana Daniel w’imyaka 26 bombi bavuka mu mu Murenge wa Rukoma, ndetse na Mugabe Francois w’imyaka 38 wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Ruli.

Munyarugarama Elie, uhagarariye iki Koperative COMIRWA ifite kiriya kirombe cyaguyemo abantu yabwiye Intyoza.com ko umwe mu banyamuryango bayo ari mu bapfuye kuko kubera kubura ubushobozi kwa Koperative bahisemo ko buri wese yikorera ku giti cye.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yavuze ko mbere y’uko bariya bagabo baboneka nta kuruhuka kwari guhari.

Bamwe mu baturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko iki kirombe umwobo wacyo wamanukaga ikuzimu nk’umusarane, ko nta nzira zishamikiyeho zihari kuko ngo hari hashize igihe gito batangiye kuhashakishiriza amabuye y’agaciro.

- Advertisement -
Kiriya kirombe ni icya Koperative ariko ngo buri munyamuryango akora ku giti cye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: Intyoza.com

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Kamonyi #MINALOC #RNP #RIB