Kigali: Hasohotse Filime igaragaza aba Pasitoro bashaka amaronko muba Kristo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

‘Impanda mu Ntambara’ ni Filime igaragaza ibibazo rusange byo mu miryango cyane cyane ikaba ikubiyemo inyigisho zifitanye isano na Bibiliya ndetse n’uko abashumba b’amatorero basigaye bitwara muri iki gihe.

Ni filime ikubiyemo ubuzima bw’umushumba w’Itorero wasabitswe no gushaka indamu n’amaronko mu ba Kristo , ikanagaragaza uruhare rwa bamwe mu bashumba bashikamye ku murimo w’Imana.

Muri iyi filime hakinwa ku buzima bw’umu Pasteur uhora ushaka kugira uruhare mu kuriganya abayoboke ndetse no gukoresha imbaraga zikiza ariko ahabwa na Satani mu rwego rwo kugusha ubwo kobw’Imana ndetse akaba anacuruza ibiyobyabwenge.

Ni  filime y’uruhererekane inyura kuri shene ya Youtube yitwa ‘Gubwa neza Tv’ imaze gukurura igikundiro cya benshi kubera ubwiza ndetse n’ubuhanga buyikubiyemo, bijyanishwa n’inyigisho ziyitambutswamo ndetse n’imikinire yayo myiza.

Ndacyaisenga Dieudonne nyiri iyi Filime akaba n’umuyobozi mukuru wa Gubwa Neza Tv yabwiye UMUSEKE ko bakoze iyi filime bagamije kwigisha imbaga nyamwishi kutararikira ubutunzi kuruta gukorera Imana.

Ati ” Abantu benshi b’abakozi b’Imana muri iki gihe bari gukoresha impano zabo mu gushaka indamu kuruta gukora umurimo w’Imana, ndetse bagashaka naho bakura imbaraga kugira ngo babone ubudahangarwa”

Avuga ko hari abakozi b’Imana muri iki gihe bisunga abapfumu kugira ngo babone imbaraga zo guhanura no gukora ibitangaza.

- Advertisement -

Ati “Byarakomeye urasanga umukozi w’Imana ajya kuraguza ! ni ibintu tugaragaza muri filime yacu kugira ngo abantu bagire ubushishozi.”

Ndacyayisenga Dieudonne ukina yitwa Pastor Nkuba na Pastor Mammy bakinana muri filime ‘Impanda mu ntambara’

Ni filime kandi igaragaza imyitwarire n’ubuzima bw’urubyiruko muri iyi minsi ndetse inatanga ishusho y’imibereho y’ingo z’iki gihe mu bijyanye n’urukundo.

Ndacyayisenga akomeza avuga ko iyi filime ari urubuga yashyizeho rwo gufasha abanyempano mu mwuga wa Sinema kugira ngo bagaragaze ubushobozi bwabo ndetse n’ubutumwa bwabo ngo bugere kure.

Yagize ati ” Ku muntu wese ufite impano mubya sinema numva yaza tugafatanya kugira ngo tuzamure impano z’abanyarwanda, ni ibintu nakunze kuva cyera cyane.”

Kugeza magingo aya ‘Impanda mu Ntambara’ igeze kuri Episode ya cyenda kuri Season ya mbere bateganya ko izagira Episodes 25.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange gushyigikira impano zitandukanye by’uwihariko abakunzi ba filime nyarwanda gukurikirana iyi filime kuko irimo ubutumwa bwiza bugenewe umuryango muri rusange.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW