Kimironko: Umucuruzi umwe muri benshi bapimye ni we basanze yaranduye COVID-19 

webmaster webmaster

Umucuruzi  umwe ni we wasanzwemo  icyorezo cya Coronavirus mu bandi bacuruzi basaga 300 bapimwe ku munsi wa mbere w’amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’isoko yo gupima abacuruzi bose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bufatanyije n’ubw’isoko bwasabye abacuruzi kwipimisha icyorezo cya Coronavirus hagamijwe kumenya uko icyorezo gihagaze mu bacuruzi n’abakorera hafi y’isoko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021, nibwo abakorera muri iryo soko batangiye kwipimisha hakoreshejwe uburyo busanzwe buzwi nka Rapid Test cyangwa PCR Test aho ibisubizo biboneka mu nitona itarenze 15.

Umuyobozi w’isoko, Bahizi Innocent yabwiye Umuseke ko mu  bacuruzi basaga 300 berekanye ibisubizo by’uko bipimishije  basanze ari bazima keretse umuntu umwe basanze yaranduye Coronavirus .

Yagize ati “Bimeze neza cyane kuko icyo twari dukeneye kumenya, ni uko abacuruzi bahagaze. Mu bashoboye kwipimisha nibura ku bantu bari hagati ya 300 na 400 bose basanze ari bazima, twabonye uwanduye umwe.”

Bahizi yavuze ko abaguzi na bo batekerejweho hirindwa ko bakwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus aho bashishikarizwa kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Muri iyo gahunda harimo n’uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo n’uwo mukiliya umugana ntaho bazahurira ku buryo badahanahana amafaranga.”

Bahizi yavuze ko buri mucuruzi yasabwe kuba afite code yo kwishyuriraho kugira ngo umukiliya adacibwa ikiguzi mu gihe yishyuye hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko umucuruzi atazubahiriza amabwiriza azafungirwa ibikorwa.

Gusa hari bamwe bagaragaje impungenge z’igiciro gihanitse ku buryo bwo kwipimisha COVID-19 hifashishijwe uburyo bwa PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test aho bavuze ko 10.000frw ari amafaranga menshi kandi bakora basimburana.

- Advertisement -

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye aba bacuruzi gukoresha ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kwirinda gutanga amafaranga menshi.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza no kuri uyu wa Gatatu nabwo abacuruzi bakazinjira mu isoko ari uko berekanye icyemezo cy’uko bipimishije COVIDID-19 ku batarabikoze, kandi hakinjira uwo bigaragara ko ari muzima.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW