Kwizera Olivier yakatiwe umwaka usubitse, Urukiko rutegeka ko urumogi yafatanywe rutwikwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Umunyezamu wari uwa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier na bagenzi be icyaha cyo kunywa urumogi, rubakatira igifungo cy’umwaka usubitse kuri buri wese, bivuze ko bahita barekurwa.

Kwizera Olivier ari mu banyezamu biyambazwa kenshi mu ikipe y’igihugu, Amavubi (Archives)

Icyemezo cy’urukiko kivuga ko Kalisa Amerika Djuma, Kwizera Olivier, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Ntakobisa David, Rumarigabo Wafiiq, Runanira Amza na Sinderibuye Seif, bose bahamwa n’icyaha.

Umwanzuro w’Urukiko uvuga ko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Ugira uti “Rwemeje ko Kwizera Olivier n’abo bareganwa bahamwa n’icyaha cyo kunywa urumogi. Rwemeje ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese iki gihano kikaba gisubitse.”

Urukiko rutegetse ko Kwizera Olivier na bagenzi be bafatanya gutanga amafaranga y’amagarama y’urubanza angana na Frw 10, 000.

Hari aho umwaznuro ugira ruti “Rutegetse kandi ko urumogi bafatanywe rutwikwa urubanza rukiba itegeko.”

Urukiko rwibukije abaregwa ko bafite iminsi 30 yo kujurira.

 

Mu mategeko igihano gisubitse bivuze iki?

- Advertisement -

Umunyamategeko Me Munderere Leopold yabwiye Umuseke ko buriya Kwizera Olivier na bagenzi be bahamwe n’icyaha ariko icyo Urukiko rwabakuriyeho ari ukubafunga.

Ati “Buriya akoze ikindi cyaha yagikurikiranwaho, akagihanirwa na kiriya gihano akagikomerezaho.”

https://p3g.7a0.myftpupload.com/kwizera-olivier-urinda-izamu-rya-rayon-sports-yatawe-muri-yombi.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Amavubi #FERWAFA #RayonSports