Menya abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olympic ya Tokyo

Mu mikino Olempike 2020, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 5 baturuka mu mikino 3 itandukanye irimo gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru no koga.

Abakinnyi 5 bazahagararira u Rwanda mu mikino Olympic i Tokyo mu Buyapani

Hari abakinnyi babiri basiganwa ku maguru “Athletisme” ari bo Hakizimana John uzasiganwa muri Marato (42 km) na Yankurije Marthe uzasiganwa metero 5000.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare mu muhanda “Road race” hari umukinnyi umwe ari we Mugisha Moise.

Abandi bazahagararira u Rwanda bari mu bijyanye no Koga “Swimming” ni abakinnyi 2 ari bo Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bari 6 ariko Muhitira Felicien yaje guhagarikwa tariki 29 Kamena 2021 kubera kwikura mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.

Yagombaga kuzasiganwa muri Marato (marathon) ku ntera ya Km 42.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/min-munyangaju-yahaye-ubutumwa-abakinnyi-bu-rwanda-bagiye-mu-mikino-ya-olympic.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW