Min Gatabazi ashimira Kagame ati “Uzahora wihariye ubuzira herezo”

webmaster webmaster

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yifurije umunsi mwiza wo kwibohora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame amushimira uruhare rwe n’u rw’Ingabo zari iza FPR- Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney (Archives)

Gatabazi yawumwifurije uyu munsi mu butumwa yanditse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, mbere gato y’uko u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora kuri iki Cyumweru.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ingabo za FPR zakoresheje ubwitange ndetse no gukunda Igihugu kugira ngo zihagarike Jenoside.

Yagize ati “Ntituzahwema gushimira ubwitange, ubumuntu, gukunda Igihugu byaranza ingabo za FPR Inkotanyi (Rwanda Patriotic Army, RPA) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yakomeje ati “Ibikorwa by’indashyikirwa n’ubudasa byabaranze bizakomeza kutubera umusingi wo kugera ku Rwanda twifuza, u bumwe bwacu ni zo mbaraga zacu. Umunsi mwiza Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, uzahora wihariye iteka ryose.”

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari igihugu ku ikarita gusa ko ari Igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye.

Ati “Uyu munsi u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira kandi kimuteye ishema kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, bisobanura ko dufatanya buri wese akita kuri mugenzi we.”

Umunsi wo kwibohora wizihizwa buri tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka. Ni itariki isobanuye byinshi ku Rwanda kuko ku wa 4 Nyakanga 1994 ni wo Umurwa mukuru Kigali waguye mu maboko ya RPA ufatwa nk’umunsi w’umusozo w’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Ni urugendo rwari rwaratangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990 ubwo ingabo za RPA zatangiraga umugambi mugari wo kubora igihugu.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW