Minisitiri w’Intebe yagaragarijwe ikibazo cy’ibikoresho na za labolatwari bikiri bike mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda za Guverinoma mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Inteko mu mpungenge yamugejejeho harimo ikibazo cy’ibikoresho na za labolatwari bikiri bike mu mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro nka bimwe bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi buhatangirwa. 

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko mu mwaka wa 2019, abasaga 60.000 babonye akazi mu gihe kitarenze mu mezi atandatu ya mbere bakirangiza kwiga.

Ibiganiro byabo byabayeho hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro haba mu mashuri yisumbuye n’ayo ku rwego rwa Kaminuza.

Dr Edouard Ngirente yifashishije ingero z’ibihugu byateye imbere bigizwemo uruhare n’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, yavuze ko u Rwanda ruhanze amaso bene aya mashuri nk’igisubizo cya Guverinoma mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Yavuze ko nko mu Budage 50% by’abaturage bose bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nibura 30% byigirwa ku mashuri ibindi 70% bikigirwa mu nganda cyangwa ibyitwa amasomo ngiro.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu mwaka wa 2019 ku banyeshuri bize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 70% byabo ni ukuvuga abasaga 60.000 babonye akazi mu gihe kitarenze amezi atandatu ya mbere bakirangiza kwiga.

Umukuru wa Guverinoma yatangaje ko aya mashuri yagiye yiyongera mu buryo bugaragara kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka 2021. Amashuri Makuru yavuze ko yavuye kuri abiri agera ku mashuri 14. Aya mashuri arimo aya Leta ndetse n’ayigenga.

Amashuri y’imyuga ndetse n’ubumenyingiro yagiye yaguka ndetse agera no mu bice bitandukanye by’igihugu, mu Burengerazuba hari 76 mu Turere twa Karongi 12, Ngorerero 9, Nyabihu 8, Nyamasheke 9, Rubavu 17, Rusizi 13 no muri Rutsiro 8. Ni mu gihe Polytechnique ari imwe y’i Karongi.

Mu Burasirazuba hari amashuri yisumbuye 75 ya TVET muri yo hari Gatsibo 12, Kayonza 9, Kirehe 7, Ngoma 12, Nyagatare 10, Rwamagana 14, Bugesera 11 ndetse Polytechinique ebyiri imwe yo mu Karere ka Ngoma na Rwamagana.

- Advertisement -

Uko niko bimeze no mu Turere dutandukanye tw’igihugu aho hagiye hagezwa TVET ndetse na Polytechique hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no guhangana n’ikibazo cyo ku isoko ry’umurimo.

Leta y’u Rwanda ibona imyuga n’ubumenyingiro nk’amasomo yafasha guhanga imirimo no kurwanya ubushomeri

 

 

Hari ibitaranoga byanenzwe n’Abadepite…

Bamwe mu Badepite bagize inteko ishingamategeko bavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakigaragara ikibazo cy’ibikoresho na za laboratwari mu mashuri.

Hon Depite Nizeyima Pie yavuze ko hakigaragara za labolatwari zitaruzura hirya no hino mu gihugu ndetse n’ibikoresho bikiri bike muri TVET asaba Guverinoma gushaka umuti urambye w’iki kibazo.

Yagize ati “Hari aho usanga TVET nta bikoresho byo kwimenyereza amasomo mu buryo ngiro (practices) bihagije bafite. Nagira ngo mbaze gahunda Guverinoma yari ifite yo gukemura iki kibazo cy’ibikoresho bidahagije rimwe na rimwe usanga kuri aya mashuri cyangwa ugasanga bihari ariko bitajyanye na tekinoloji igezweho. Ibi bituma abana nabo badahabwa ubumenyi bugezweho ku isoko ry’umurimo.”

Yakomeje agira ati “Hari izihe ngamba abana bari mu ishuri bajya bahabwa ibikoresho bingana cyangwa biruta umubare wabo bityo babashe kugera ku bumenyi bufite ireme?”

Ni ikibazo cyagaragajwe kandi na Hon Depite Murekatete Marie Thérèse aho yavuze ko hakigaragara ikibazo cya laboratwari mu mashuri yigisha ubumenyi ngiro by’umwihariko ku mashuri amaze igihe kinini.

Yagize ati “Ni byiza kuba bari kongera amashuri y’ubumenyi ngiro mu Turere kuko birafasha abana baba badafite ubushobozi bwo kujya kwiga ku bushobozi buke tuzi bw’Abanyarwanda. Ariko usanga ayo mashuri yubatswe rimwe na rimwe aba afite ibikoresho bike.”

Yakomeje agira ati “Hari amashuri yari asanzweho kera ubu atanga amasomo y’ubumenyingiro birakwiye ko yakongererwa ibikoresho bigezweho bishobora na bo kubafasha gutanga rya reme ry’uburezi.”

Depite Murekatete yatanze urugero ku ishuri rya Ecole Agri-veterenaire forestière Kibisabo riherereye mu Karere ka Nyabihu mu Burengerazuba bw’u Rwanda rimaze imyaka myinshi ryigisha Ubuhinzi, Ubworozi n’Amashyamba ariko rikaba ritagira laboratwari ndetse n’imodoka yabafasha kujya gukurikirana amasomo ahandi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, iri gushyira imbaraga mu kugeza ibikoresho na labolatwari (workshop) bihuye n’umubare w’abanyeshuri biga kuri icyo kigo.

Yagize ati “Workshop ni ikintu duha agaciro muri aya mashuri y’imyuga, aho bakorera imyitozo hari aho ziri zishaje ubona ko zikeneye kuvugurwa, hari aho zirimo ibikoresho bidahagije. Nagira ngo mvuge ko ari byo bintu twitaho, ari na yo mpamvu mu kigo cya NESA twagishinze ubugenzuzi bukorwa mu mashuri. Intego yacu ni uko ishuri ryose rigira ibikoresho muri laboratwari bihuye n’umubare w’abana biga muri icyo kigo.”

Muri rusange gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1, u Rwanda rwihaye intego yo kubaka amashuri 56 y’imyuga n’ubumenyingiro buri mwaka kugeza mu mwaka wa 2024.

Muri uwo mwaka kandi biteganyijwe ko buri murenge ugize Igihugu uzaba ufite nibura ishuri rya TVET. Minisitiri w’Intebe yavuze ko nibura mu mwaka ushize Leta yatanze agera kuri miliyari 3Frw zirenga yo kugurira ibikoresho ariya mashuri, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hagenwe miliyari 7Frw muri urwo rwego.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW