Mu Rwanda hagiye gutangira ibitaramo by’abakora injyana ya Hip Hop gusa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma yo kubona ko abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda basa nk’abari mu bwigunge, hagiye gutangira ibitaramo by’abahanzi bakora iyi njyana mu rwego rwo kwegera abakunzi babo ndetse no guha umwanya wagutse impano nshya kugira ngo ziyereke abakunzi b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange.

                                          Umuraperi GSB Kiloz watangije uyu mushinga wa Tell Em Show

Ni ibitaramo byiswe “Tell Em Show” bizaba bikubiyemo ubuzima bwa nyabwo bw’abakora iyi njyana bigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Ni ibitaramo bizajya binyura kuri shene ya Youtube yitwa “Tel Em Show” byatangijwe n’umuraperi GSB Kiloz n’itsinda rigari rimufasha kugira ngo iki gikorwa kijye mu ngiro.

Umuraperi GSB Kiloz watangije uyu mushinga , yavuze ko abakunzi ba Hip Hop abafitiye uruhisho mu bitaramo bazakora binyuze kuri shene ya Youtube.

Aganira na UMUSEKE, Gsb Kiloz yavuze ko nk’umuhanzi uyu ari umusanzu agomba guha igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange aho bari hose ku Isi mu rwego rwo kubafasha kwirinda Covid-19 ariko banafite ibikorwa bidagaduriramo.

Ati” Urumva abantu iyo bari mu rugo gusa bashobora no kurambirwa ariko iyo babonye ibintu nk’ibi bituma babona umwanya wo kugira ibyo bahugiraho, muri ibi bitaramo usibye kuba tuzaririmba tuzatanga n’ubutumwa bwafasha abantu muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus no kwerekana ubuzima bwa nyabwo Abaraperi tubamo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Gsb Kiloz avuga ko ari ibitaramo bigamije gutanga ubwisanzure ndetse n’ukuri muri Hip Hop uko umuhanzi abyifuza (Reality Talk) ndetse n’abafana bakaba bazi neza aho bagomba gusanga wa muraperi utanga ukuri nyako binyuze muri iyi njyana.

Ati ” izaba irimo abaraperi abantu bafannye buri umwe ajya muri Studio agafata amajwi y’imirongo mishya abwiza abantu ukuri yaba abamugiriye neza cyangwa abamuhemukiye, yaba ibihe bibi yagize cyangwa ibyiza akabi performinga muri Tell Em Show.”

Akomeza agira ati “Muri Tell Em Show harimo no gufasha abana bato bifuza gukora Hip Hop (Young Talent voice) bakoroherezwa kuba bamenyekanisha impano zabo.”

Muri ibi bitaramo kandi harimo igice bise Hip Hop Battle aho abaraperi babiri bazajya bahura bagahangana mu buryo bwa gihanzi ibintu bitari bimenyerewe mu Rwanda.

Umuraperi GSB Kiloz watangije uyu mushinga yasobanuye ko impamvu ibi gitaramo bigiye kubera kuri internet ari ukugira ngo bigere kuri bose.

Ati” ni igikorwa kibaye mu bihe bidasanzwe byadusabye natwe gukurikiza amabwiriza ya Leta, ariko tukagumana ishusho y’imyidagaduro n’injyana yacu igahabwa icyubahiro.”

Abahanzi benshi muri iki gihe cya covid-19 bagiye bakora ibitaramo byabo kuri interineti n’izindi mbuga nkoranyambaga, ariko “Tell Em Show” izahuza abahanzi bakora injyana ya Hip Hop gusa.

Yabwiye UMUSEKE ko Abaraperi batarya iminwa hafi ya bose mu Rwanda bazatarama muri ibi bitaramo bya Tell Em Show bibura iminsi micye ngo bitangire.

Gsb Kiloz watangije uyu mushinga ni umwe mu mpirimbanyi z’injyana ya Hip Hop mu Rwanda akaba azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Akarwa,Insazi,Giti mu jisho, ibisekuru n’izindi zitandukanye.

Gsb Kiloz avuga ko uyu ari umwanya wagutse wo kwerekana ubushobozi n’igikundiro by’abakora Hip Hop.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW