Muhanga: Abanyeshuri 18 bonsa n’abatwite boroherejwe gukora ibizamini bya Leta

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyeshuri biga mu mwaka wa 6 w amashuri yisumbuye, barimo abonsa n’abatwite boroherejwe gukora ibizamini bya Leta.

 

                                                                              Ibiro by’Akarere ka Muhanga.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga Habyarimana Daniel avuga ko mu bakandida barenga ibihumbi 7,5 bafite, abagore n’abakobwa bonsa n’abatwite bakoze ibizamini bya Leta nta mananiza.

Habyarimana yavuze ko hari n’umwe wo muri GS Elena Guerra riherereye mu Murenge wa Cyeza yabyaye kuri uyu wa 5 bucya akora ikizamini.

Yagize ati:”Uyu munyeshuri yahawe amata y’umwana n’ibindi bikoresho by’isuku ku buntu, akora n’ikizami cya Leta, bagenzi be baracumbikiwe ndetse hari n’abafite abarezi bita bana”

Uyu Muyobozi yavuze ko aba uko ari 18 harimo abamaze amezi 3 babyaye ndetse batatu muri bo bafite abagabo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwavuze ko abanyeshuri barenga 200 batwite, gusa muri raporo yo mu ishami ry’uburezi, yerekana ko abonsa n’abatwite bakoze ikizamini cya Leta, gisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye ari abagore n’abakobwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW /Muhanga