Ngarukiye Alfred na Nyirabatunzi Chantal umugore we, bishwe n’indwara ya Cancer kandi yabafatiye igihe kimwe bombi, bapfuye mu mezi abiri akurikiranye.
Urupfu rwa Ngarukiye Alfred na Nyirabatunzi Chantal umugore we rwashenguye imitima y’abantu benshi.
Ngarukiye ni we wabanje gutaka cyane mu nda mu ntangiriro z’uyu mwaka, agerageza kwisuzumisha kwa muganga bamubwira ko afite indwara ku mwijima.
Yaje guhabwa transfert ajya muri Kenya, birananirana, agaruka mu Rwanda akomeza kwivuriza mu Bitaro bya Fayçal ari naho yiguye taliki 05 Nyakanga, 2021.
Gusa ubwo umugabo yari mu bitaro arwajijwe n’umugore we, Abaganga baje kumusuzuma bamubwira ko na we arwaye Cancer.
Iyo nkuru yatunguye abantu benshi batangira kubyibazaho ariko, umugore akomeza kuremba cyane.
Mu kwezi kwa Gicurasi umugore yahise apfa, abasigaye bakomeza kugira icyizere ko umugabo azoroherwa akarera abana 5 basize barimo n’impanga.
Muhorana Moise umuvandimwe wa Ngarukiye kuri ubu utuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yabwiye Umuseke ko yananiwe kwakira urupfu rw’aba bavandimwe be avuga ko bitakunze kubaho ko umugabo n’umugore bicwa n’indwara imwe kandi mu mezi 2 akurikirana.
Yagize ati: ”Imana niyo twiringiye naho ku bwacu biragoye kwakira urupfu rw’aba bavandimwe bombi.”
- Advertisement -
Muhorana yavuze ko abafite umutima utabara bazafatanya kurera abana 5 Ngarukiye na Nyirabatunzi basize kugira ngo babeho kandi neza.
Abatanze ubuhamya bavuga ko Ngarukiye yacaga bugufi akamenya no kubana.
Ngarukiye Alfred Alfred yari afite imyaka 44 y’amavuko yashakanye na Nyirabatunzi Chantal mu mwaka wa 2008.
Ngarukiye Alfred yari Umucunganutungo muri Duterimbere ishami rya Nyabugogo.
Abavandimwe, abaturanyi n’abo bakorana bari bahagarariwe mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma hubarizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.
Benshi mu batabaye bakurikiranye gahunda zo gushyingura mu buryo bw’ikoranabuhanga.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.