Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Kagaba Celestin wo mu Kagari ka Muvumba, Umudugudu wa Nyamugari, Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, avuga ko yakubiswe n’umukwe Bitwayiki Emmanuel bimuviramo ubumuga bwo kutavuga neza, asigaye “adidimanga”.
Intandaro y’aya mahano ni ubwumvikane buke bushingiye ku kibanza umugore w’uyu musaza yashakaga guha umwe mu bakobwa be ariko umukwe we na we akifuza ko gihabwa umugore we.
Muri uko kutumvikana nibwo umusaza yagize umujinya amukubita icupa maze, nawe umukwe we na we yikoza hirya agarukana ikaziye (ukurete ijyamo amacupa) amujya hejuru arayimuhondagura.
Uyu mugabo akimara kubona ko yakoze amahano, yahise agurisha imitungo ye maze we n’umugore baburirwa irengero.
Kagabe uri mu kigero cy’imyaka 55, mu ijwi ridasohoka neza avuga ko akeneye ubutabera akarenganurwa.
Yagize ati “Ndifuza ko bamperezeza serivisi nziza kandi bugufi yange nkagira icyo mvuga mu kababaro kange.”
Abaturanyi ba Kagaba bavuga ko ubuyobozi butagize icyo bukora kuko bwatinze gufata Bitwayiki kuko yagurishije imitungo ye agatoroka ubuyobozi burebera.
Umwe ati “Umuntu yarangije gukora ikosa biragaragara, arangije ibintu bye abishyira ku isoko n’ubuyobozi bwose bureba.”
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Nsanzimana Vedaste yavuze ko iki kibazo hashize umwaka kibaye ariko kuri ubu ku bufatanye n’inzego zitandukanye Bitwayiki Emmanuel ari gushakishwa.
Ati “Kagaba Celestin yagiye mu Bitaro amarayo igihe kirekire. Hashize umwaka bibaye. Ku bufatanye n’inzego zose turacyamushakisha (Bitwayiki).”
Usibye kuba Bitwayiki Emmanuel, umukwe wwa Kagaba yaramukubise akamusigira ubumuga bwo kutavuga neza, Kagaba avuga ko atakibasha kureba neza kubera guhondagurwa n’uwo yafataga nk’umuntu we wa hafi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: TV One
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW