Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mme Louise Mushikiwabo yamaganye urupfu rwa Perezida Jovenel Moise yihanganisha umuryango we ndetse n’Abanya-Haiti muri rusange nyuma y’aho yishwe arashwe.
Perezida Jovenel Moise wayoboraga Haiti kuva mu 2016 yiciwe mu rugo iwe arashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021 saa saba z’ijoro n’itsinda ry’abantu bataramenyekana bavuga Icyesipanyolo.
Usibye kuba Peerezida yahasize ubuzima, umugore we Martine Moïse yakomeretse bikomeye.
Abinyujije kuri Twitter, Mme Louise Mushikiwabo yihanganishije Haiti nka kimwe mu bihugu bigize umuryango wa OIF abasaba gukomera muri ibi bihe bitoroshye barimo.
Yagize ati ” Nyuma y’aho bitangajwe ko Perezida Jovenel Moise yishwe, namaganye iki gikorwa cy’ubunyamaswa kandi mfashe mu mugongo umuryango we ndetse n’Abanya -Haiti.”
Mushikiwabo yavuze ko OIF yifatanyije na Haiti muri ibi bihe bigoye irimo.
Iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 11.26. Abatuye iki gihugu bakoresha indimi zirimo urwifashishwa muri Haiti [Haitian Creole] n’Igifaransa.
Iki gihugu cyabaye umunyamuryango wa OIF mu 1970, ubwo cyatangiraga gukoresha ururimi rw’Igifaransa mu buryo bwemewe nyuma y’aho cyari gisanzwe gikoresha urwa Creaole na Taino.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW