Ngoma: Hibutswe abari abakozi ba komini zabyaye Ngoma bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Ngoma bibutse abari abakozi ba komini 5 zahujwe zikaba Akarere ka Ngoma, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo

Wanabaye umwanya wo gushyira indabo kumva bashyinguwemo bahabwa icyubahiro bambuwe.

Ni igikorwa cyakorewe mu Mirenge itandukanye y’aka Karere ahahoze ari muri Komini za Kigarama, Birenga, Rukira, Sake, na Mugesera.

Mu butumwa bwatanzwe, hibanzwe ku buhamya bwa bamwe mu barokokeye mu yahoze byahoze ari Komini, bavuga ko hakozwe ubwicanyi ndengakamere.

Umwari Janvière warokokeye i Kibungo ariko uzi amateka y’Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Birenga yagarutse ku bwicanyi bwahabereye.

Ati: “Abantu Bose bahungiye hano ntibabashije kuharokokera nk’uko bari babyizeye, bahiciwe mu minsi igera kuri ine. Iminsi nyayo yo kubatsemba burundu ni itariki ya 16 na 17 Mata, 1994. Aha mu bahashyinguye imibiri y’abakozi bakoraga muri Komini Birenga ni 5.”

Yakomeje avuga ko Abarokotse muri aka gace ubuzima bukomeje kandi biyakiriye.

Yagize ati: “Abarokotse rero muri uyu Murenge barahari kandi babashije kwiyakira nk’abandi bose babifashijwemo na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence, yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe mu Komini Birenga, na Rukira avuga ko inzira yo kwiyubaka ikomeje no gutsinda urwango.

- Advertisement -

Yagize ati: “Turibuka urwango Abatutsi bishwe banyuzemo, tubazirikana tunazirikana n’ayo mateka mabi. Kwibuka rero ni uguhozaho, kwibuka nk’uko umutima utera ni na ko duharanira kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo aya mateka ntazasibangane, kandi abana bacu n’abandi bose bazadukomokaho kugira ngo aho urwango ruva rukagera duharanire kuruhashya.”

Muri rusange hibutswe abari abakozi ba Komini 5 zabyaye Akarere ka Ngoma, bose hamwe bagera kuri 26 kikaba ari igikorwa ngarukamwaka.

 

Mu nzibutso zo muri Ngoma zishyinguyemo imibiri ku buryo bukurikira

1. Urwibutso rwa Kibungo: isaga 25, 000
2. Rukumberi: isaga 42, 500
3. Zaza: isaga 12, 034
4. Rukira: isaga 2 400
5. Sake: isaga 750
6. Mutenderi : isaga 1, 400

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukira rushyinguyemo Abatutsi 32
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutenderi mucyahoze ari Komini Birenga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE.RW i Ngoma

#Rwanda #Ngoma #Kibungo #CNLG