Ngoma: Umwarimu wakosoraga ibizamini yasanzwe mu nzu yapfuye

Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gitondo cya tariki 05 Nyakanga 2021, umwarimu witwa Nsengiyumva Mathias wari ufite imyaka 65 y’amavuko yasanzwe mu nzu yabagamo yashizemo umwuka.

Nsengiyumva Mathias wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Jarama, abaturanyi bakeka ko yaba yishwe n’uburozi kuko muri aka gace buhavugwa, hari n’abakeka ko yaba yahitanywe n’umunaniro ukabije.

Umwe mu Barimu bakoranaga yatangaje ko mugenzi we nta kibazo cy’uburwayi yari afite ko yagiye kumureba iwe mu rugo agasanga yapfuye.

Uyu Mwarimu avuga ko ugereranyije n’ibibera muri uriya Murenge, mugenzi we ashobora kuba yarozwe kuko ngo yakundaga gufatira amafunguro ahantu hatandukanye.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa G.S Jarama, Girukwayo Diogene yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mwarimu yibanaga mu nzu batahita bamenya icyamwishe.

Ati “Haravugwa byinshi ngo ashobora kuba yarozwe, abandi bakavuga ko ari ukubera iza bukuru, gusa ku wa Gatanu twari turi kumwe nyuma mpamagarwa n’undi Mwarimu ambwira ko basanze yapfuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko icyo kuvuga ko ari umunaniro bishobora kuba atari byo ngo kuko impapuro yakosoraga ari zo asanzwe akosora, ikindi ngo ntabwo babakaga amanota mu buryo bwihutirwa kuko abana batazabona indangamanota vuba, yavuze ko yakosoraga gake gake nk’abandi ku buryo ngo bitamunaniza.

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Ngoma, Hakizimana Alphonse we yavuze ko kuri ubu umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa, yavuze ko abaganga ari bo bazatangaza ikishe uyu mwarimu.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Igihe

UMUSEKE.RW