Nina watandukanye na Charly agiye kuririmba mu gitaramo cyo kurwanya ruswa n’akarengane

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Muhoza Fatuma benshi bazi nka Nina wamenyekanye cyane mu itsinda rya ‘Charly na Nina’, kuri uyu wa gatandatu arataramira Abanyarwanda mu bitaramo bigamije gukangurira abantu kurwanya ruswa n’akarengane.

                                 Nina niwe utahiwe mu bitaramo byo kurwanya ruswa n’akarengane

Ni ibitaramo bigiye kumara igihe kingana n’ukwezi, bitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu buri wa gatandatu w’icyumweru aho mu bahanzi batoranyijwe basusurutsa Abanyarwanda.

Umuhanzikazi Nina wahoze mw’itsinda rya Charly na Nina ryasenyutse kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021 ni we utahiwe kwiyereka abakunzi ba muzika ndetse no gutanga ubutumwa bugamije kurwanya ruswa n’akarengane.

Mu gihe kingana n’umwaka abagize isinda rya Charly na Nina baratandukanye, nibwo bwa mbere Nina agiye gukora igitaramo wenyine byitezwe ko ari butange umucyo ku cyerekezo cya muzika ye.

Hari amakuru avuga ko umwuka mubi mw’itsinda rya Charly na Nina watangiye gututumba mu mwaka wa 2019 ariko bakomeza kuruma bahuha kugeza muri 2020 aho bakoze indirimbo zitandukanye ariko imibanire idahagaze neza.

Umuhoza Fatuma uzwi na Nina avuga ko uko iminsi izagenda itambuka ko hari ibyo abantu bazagenda babonesha amaso yabo.

Charly na Nina ni itsinda ryari rimaze igihe kigera ku myaka 5 rikora umuziki, aho ryatangiriye mu biganza by’uwahoze ari umujyanama wabo Alex Muyoboke wanarifashije gushinga imizi no kwamamara, ubwo baheruka ku rubyiniro bombi hari mu bitaramo ngarukamwaka bya Iwacu Muzika Festival.

Iri tsinda ryakoze indirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse banakoze ibitaramo ku migabaney’isi itandukanye.

- Advertisement -
                                                                                                      Charly na Nina mbere y’uko batandukana

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW