Nkore iki? Umugore wange yadukanye ubusinzi bukabije

Bakunzi ba UMUSEKE mbanje kubasuhuza, ndi umugabo wubatse ntuye i Kigali. Mfite umugore twasezeranye, tubyaranye kabiri ariko imyitwarire ye imaze kunaniza ndenda kwiruka.

Jyewe nkora akazi ko gucuruza nkahahira urugo, umugore wanjye ntarabona akazi cyakora arera abana beza twabyaranye.

Bavandimwe ikimbabaje gitumye mbandikira ngisha inama, nakomeje kwihangana nzi ko kizahinduka ariko noneho kirafata intera, ni ubusinzi mbona ku mugore wanjye.

Iyo musigiye amafaranga ngo ajye guhaha yigira mu kabari akirirwa asangira n’abagabo, nkava ku kazi nsanga yasinze. Birumvikana ko abana hari ubwo babwirirwa.

Mu Cyumweru gishize ho yarasinze ararengera, bampamagara kuza kumucyura ku manywa atabasha kugenda yanduranyije n’abantu baramukubita.

Ubu noneho bigeze aho nasiga amafaranga, cyangwa sinyasige nsanga umugore wanjye yasinze.

None bavandimwe, nkore iki? Uyu mugore ni uwanjye? Nakomeza kwihangana se agahinduka? None se nzakora iki ngo abashe guhinduka? None ko mu baturanyi tumaze kwandika izina ribi, ikimwaro tuzagikizwa n’iki? Mureke se mbe ndaho ntandukane na we?

Mungire inama mbone inzira yo kuva mu gahinda mfite.

Murakoze ku nama zanyu nzima kandi zubaka

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT