Nta muntu uzaza gukubita umuziki mu Burundi avuye mu Rwanda- Minisitiri Ndirakobuca

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage mu Burundi, Ndirakobuca Gervais uzwi nka Ndakugarika yakuriye inzira ku murima abari bateguye ibitaramo byagombaga kubera mu Burundi byatumiwemo Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie ndetse n’umunyarwenya uzwi nka Ndimbati.

Minisitiri Ndirakobuca ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru batandukanye muri kiriya gihugu aho yagarutse ku makuru y’ibitaramo by’Abanyarwanda ku butaka bw’Uburundi.

Yagize ati “Hari ibindi bimaze iminsi bikwirakwira ku mutekano, abantu baje gukubita umuziki bavuye mu Rwanda. nta muntu uzaza gukubita umuziki mu Burundi avuye mu Rwanda ibintu bizambye ngo atuzanire akarambaraye.”

Minisitiri Ndirakobuca avuga ko batazemerera Abanyarwanda bikingiranye muri Guma mu rugo ngo bajye gucuranga mu Burundi ibintu yagereranyije nko kujyana ibyago mu Burundi.

Ku bitaramo by’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Israel Mbonyi yakuye inzira ku murima avuga ko Uburundi budakeneye amasengesho y’abavugabutumwa baturutse mu Rwanda.

Ati” Twe tuzasenga nk’Abarundi kuko tuzi ibya Koronavirusi tubibona neza. ko haza Abavugabutumwa bo hanze baza kubikorera iwacu.Wap ! Reka tubanze dusenge ya Mana yacu, ya kamere yacu,..”

Mu mbwirwaruhame uyu mutegetsi yatanze yasabye ashimitse abayobozi batandukanye gukaza ingamba mu gucunga imipaka kugira ngo hatazagira uwinjiza Covid-19.

- Advertisement -

Aho yatungaga agatoki Abategetsi bo mu Ntara za Kirundo na Ngozi ahavugwa ko habonetse ubwandu bwinshi bwa Covid-19 bivugwa ko yinjizwa n’abantu baturutse mu Rwanda banyura inzira zitemewe nk’uko amakuru ava i Ngozi agera kuri UMUSEKE.

Ibitaramo Israel Mbonyi yatumiwemo byari biteganyijwe kuba kuva ku wa 13-15 Kanama mu gihe ibya Bruce Melodie byari bahawe amatariki yo ku wa 28-29 Kanama 2021.

Uyu mutegetsi usanzwe uri mu bakomeye muri kiriya gihugu ndetse udacana uwaka n’u Rwanda nk’uko akunze ku bitangaza, imvugo ye n’indoro yatanganye ubu butumwa byashimangiye ko hakiri urugendo rukomeye hagati y’umubano w’ibihugu byombi.

Hari hatangiye kugaragara amarenga y’uko umubano w’ibihugu byombi uri kuzahuka binyuze mu butumwa Abakuru b’ibihugu byombi baherutse kwandikirana.

Ndirakobuca Gervais benshi bazi nka Ndakugarika ni umwe mu nshuti z’akadasohoka za Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza, Ndakugarika nk’uko benshi bamwita azwi mu mabara yo guhohotera abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ndetse raporo nyinshi zakurikiye imvururu zo mu mwaka wa 2015 zishyira mu majwi uyu mutegetsi mu bantu ba mbere bahohoteye abatavuga rumwe na CNDD-FDD.

Usibye Abahanzi b’Abanyarwanda batemerewe gukorera ibitaramo mu gihugu cy’Uburundi, abo mu bindi bihugu bemerewe gukubita umuziki nta kibazo dore ko umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya aherutse gutaramira i Burundi hakaba hari n’amakuru ko Umugande Jose Chameleone ategerejwe muri kiriya gihugu.

                                                                   Bruce Melodie yari ategerejwe mu Burundi kuwa 28-29 Kanama 2021
                                         Ibitaramo bitatu Israel Mbonyi yagombaga gukorera mu Burundi byahagaritswe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW