Nyagatare: Gitifu w’Akagari n’abanyerondo barashinjwa gukubita abaturage

Hari abaturage bo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahohoterwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari witwa Hishamunda Etienne.

Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi akubita abaturage afatanyije n’abanyerondo ndetse bamwe akabafungira ku biro by’Akagari ka Kagina.

Hari uwitwa Kateshumbwa Emilian uvuga ko uyu mu Gitifu yamuhondaguye yarangiza akamufungira ku biro by’akagari.

Avuga ko ubwo yatahaga yarengeje isaha zo kugera mu rugo yahuye n’abanyerondo barimo uwitwa Nambajimana Emmanuel, Kanyarutoki Jean Pierre n’uwitwa Baheba batangira kumukubita.

Ubwo Gitifu Hishamunda Etienne yahageraga ngo yahise ashyira kuri moto uwakubitwaga amujyana kumufungira ku biro by’Akagari.

Ati “Tugezeyo arahansiga, Abanyerondo bakomeza kumpondagura.”

Abaturage bo muri aka Kagari bavuga ko iyo ufashwe n’amasaha yo kugera mu rugo ugahura n’abanyerondo bakwambura ibyo ufite wavuga menshi bakakurengeraho bakaguhondagura.

Hari uwagize ati “Nkanjye banyambuye ibihumbi umunani(8000Frw) nabyutse njya kwa muganga ubu ndwariye mu rugo” niko yabwiye umunyamakuru.

- Advertisement -

Hari uwitwa Gatsinzi washyize mu majwi Gitifu w’Akagali ka Kagina ko yamwambuye Telefoni.

Ati “Nahuye na Gitifu nakererewe gutaha nkitangira kwisobanura arambwira ngo nishyure amande nkisaka anyambura telefone n’ubu yarayinyimye.”

Bariya baturage bavuga ko muri kariya Kagari ubuyobozi bwahashyize Bariyeri y’igiti ku kiraro cyitwa Pongoma ku buryo uhanyuze wese amasaha yagenwe yo kwirinda Covid-19 yarenze bamwaka amafaranga ntahabwe inyemezabwishyu,utayafite ajyanwa ku Kagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina, Hishamunda Etienne ahakana ibyo aba baturage bamushinja, avuga ko ari ari ibinyoma gusa, ariko yemera ko uriya Kateshumbwa Emilian yakubiswe n’abanyerondo ubwo yashakaga kubarwanya.

Ati “Uriya musaza yageze ku Kagari asangayo abanyerondo atangira kubarwanya baramukubita,ntago ari njye wamukubise, barambeshyera cyane.”

Avuga ko ari gushaka uko ahuza abo banyerondo n’uwo musaza kugira ngo bamuvuze mu gihe we asa n’ubyihunza.

Abaturage bo muri aka Kagari basaba inzego zo hejuru gukemura ikibazo cy’uyu muyobozi mu maguru mashya ndetse no guha Akagari Abanyerondo b’umwuga badahondagura Abaturage.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW