Nyamasheke/Bushenge: Butiki z’ibiribwa zirafunze, kujya guhaha bisaba uruhushya rwa Gitifu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge umwe mu Mirenge itatu iri muri Guma mu rugo, bavuga ko babangamiwe n’uko ushaka kujya guhaha ibiribwa kuri butiki bimusaba kwaka uburenganzira Umuyobozi w’Isibo na we akabimenyesha Mudugudu kugera ku Munyamabanga Nshwingwabikorwa w’Akagari.

Bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari we uhitamo umucuruzi ugomba guha abaturage ibicuruzwa kuko amuhamagara kuri telefone akava iwe akajya gutanga ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na UMUSEKE batifuje ko dutangaza amazina yabo, umwe yagize ati “Uca ku muyobozi w’Isibo akakohereza kwa Mudugudu na we akakohereza kuri Gitifu w’Akagari bitewe n’aho uherereye akakubwira umwe mu bacuruzi muri iyo Santeri akaba ari we uza akaguha ibyo ukeneye.”

Undi na we ati “Ntabwo ari abacuruzi bose bemerewe gufungura, Gitifu w’Akagari ni we wemerera umucuruzi gufungura, ntituzi igikurikizwa.”

Aba baturage bavuga ko babangamiwe no kuba bagomba guca muri izo nzira kugira ngo babashe guhaha ibyo kurya, bibaza niba abacuruza ibiribwa batemerewe gukora.

 

Umurenge wa Bushenge uvuga ko ari Itegeko ryashyizweho n’Akarere…

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Uwimana Damas yabwiye UMUSEKE ko nta mucuruzi wemerewe gufungura butiki adahawe uburenganzira na Gitifu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu Murenge ayobora.

Ati “Twumvikanyeho n’ubuyobozi bw’Akarere mu buryo bwo gufasha abakenera kugira ibyo bahaha cyane cyane nk’ibiribwa kuko wemereye abacuruza za butiki ngo ni bakore iyo ntiyaba ari Guma mu rugo, ni uburyo bwiza bwo kubafasha kugira ngo bajye bagaragaza ibyo bakeneye guhaha bakabahuza n’abacuruzi.”

Akomeza agira ati “Uvuze ngo buri wese azire igihe ashakiye guhaha byavuga ngo n’ucuruza ibyo biribwa yirirwe aho abategereje, butiki z’ibiribwa ntabwo ziri gukora ariko ubwo buryo bwo gufasha abaturage guhaha bwo burahari.”

Akomeza avuga ko bashaka guca akajagari, abantu bari hejuru ya batatu bakeneye guhaha baragenda bakandikwa bagashyiraho n’ibyo bashaka kugura maze Gitifu w’Akagari akareba uko ahamagara umucuruzi ufite ibyo biribwa akava mu rugo akaza akabitanga agasubirayo.

Uwimana Damas avuga ko usibye n’abashaka kujya guhaha ibiribwa, abakora imirimo y’ubuhinzi nabo bagomba kubimenyesha inzego z’ibanze kugira ngo babashe guhabwa uburenganzira bwo kujya mu murima.

 

Mayor wa Nyamasheke ntahuza imvugo na Gitifu w’Umurenge wa Bushenge…. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mme Mukamasabo Appolonie yabwiye UMUSEKE ko nta tegeko ryatanzwe rifunga butiki zicuruza ibiribwa muri ako Karere, kandi ko amabwiriza asaba abantu kwiyandika yashyiriweho abarwariye Covid-19 mu rugo kugira ngo bafashwe.

Ati “Muri iriya Mirenge uko ari itatu (iri muri Guma mu Rugo) twafashe ingamba ko umuntu ufite  Covid-19 niba hari icyo akeneye ahamagara inzego z’ibanze kugira ngo zimufashe kubona ibiribwa.”

Ubwo Umunyamakuru yamubazaga niba ari umwihariko wo gufunga butiki zicuruza ibiribwa mu Murenge wa Bushenge.

Mayor yagize ati “Butiki zirafunguye ariko zicuruza ibiribwa gusa, ibyo uri kumbwira njye simbizi, buriya umuntu iyo ayobora ifasi ashaka kurinda abaturage agira ingamba ze mu Murenge we kugira ngo Covid-19 igabanuke.”

Avuga ko abantu bose bakwiriye gufatanya kugira ngo gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho igende neza nta rujya n’uruza.

Ati “Kugendagenda nibyo bikwirakwiza Covid-19, na Kigali ugiye ku isoko amenyesha ubuyobozi, agenda afite uruhushya ko agiye guhaha, none twebwe Imirenge iri muri Guma mu rugo abantu bakomeze bagendagende ? Ngo yagiye kugura inyanya n’amavuta!”

Mayor Mukamasabo avuga ko muri Nyamasheke batangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abahinzi muri iki gihembwe cy’ihinga kugira ngo bajye mu mirima bahinge ariko bubahiriza ingamba zo guhangana na Covid-19.

Ku wa 28 Nyakanga 2021, Imirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo muri aka Karere ka Nyamasheke.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Nyamasheke