Perezida Joe Biden yimuye Ambasaderi wa US mu Rwanda amwohereza muri Mozambique

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwari Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Amb. Peter Hendrick Vrooman wari umaze imyaka hafi ine yoherejwe guhagararira igihugu cye muri Mozambwique.

Muri 2018 nibwo Peter Vrooman yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira US mu Rwanda

Mu itangazo ryasohowe ku wa 27 Nyakanga 2021, Perezida wa America, Joe Biden yahaye inshingano nshya abantu 9 abandi bahabwa inyama mishya mu buyobozi bw’igihugu.

Ambasaderi Peter Vrooman yahawe guhagararira America muri Mozambique.

Tariki ya 6 Mata 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Amb. Peter Vrooman guhagararira Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, yari asimbuye Mme Erica Barks-Ruggles wari umaze imyaka ine mu Rwanda.

Tariki ya 26 Ukwakira 2017, nibwo Sena ya US yamwemeje, arahirira kuba Ambasaderi wa America mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2018.

Peter Vrooman mu gihe yari amaze mu Rwanda yagaragaye mu bikorwa bitandukanye harimo itangwa ry’ubufasha bw’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, no mu gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 byabaga byatanzwe na America.

Vrooman ni umwe mu bayobozi ba America ukunda kuvuga Ikinyarwanda cyangwa akacyandika, aho yaherukaga gusubiramo ubutumwa bw’Ibiro bya Perezida Joe Biden bwifatanya n’u Rwanda ku Munsi mukuru w’Ubwigenge wizihizwa tariki ya 1 Nyakanga n’umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 tariki ya 4 Nyakanga 2021, yabusomye mu Kinyarwanda.

Peter Hendrick Vrooman yakoze imirimo itandukanye mu rwego rw’ububanye n’amahanga rw’Amerika, harimo kuba Ambasaderi wa US muri Ethiopia, aba umuvugizi wa Ambasade ya America mu Buhinde.

- Advertisement -

Yakoze kandi muri za Ambasade zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu bya Irak (Baghdad), Syria (Beirut) na Djibouti, ndetse akorera no muri Somalia.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

#US #Mozambique #Rwanda