Rubavu: Abacuruzi b’ibiribwa barasaba Leta kubagoboka kubera ibihombo batewe na Covid-19

webmaster webmaster

Abacuruzi b’ibiribwa bakorera mu masoko atandukanye mu Karere ka Rubavu barataka igihombo batewe na Covid-19, bagasaba Leta kubagabanyiriza imisoro cyangwa kubaha inkunga y’ingoboka yo kuzahura ubucuruzi bwabo bwashegeshwe n’iki cyorezo.

                                                         Aba bacuruzi barataka ibihombo batewe na Covid-19.

Mu gihe mu Rwanda n’ahandi ku isi hakomeje gahunda yo kwirinda no guhangana na Covid-19,ni nako ibibazo byatewe n’iki cyorezo bikomeje kwiyongera, Leta y’u Rwanda yakomeje gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka za Covid 19 harimo n’ikigega cyo kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’ikicyorezo.

Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Mbugangali mu Murenge wa Gisenyi baganiriye na UMUSEKE, bagarutse ku gahinda ndetse n’igihombo batewe n’iki cyorezo cyagabanyije abaguzi bagiraga biganjemo abaturukaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bavuga ko usibye kubaha inkunga y’ingoboka yo kuzahura ubucuruzi bwabo, basaba ko Akarere ka Rubavu kabagabanyiriza imisoro kuko imikorere yabo icumbagira.

Abacururiza muri iri soko biganjemo Abagore bavuga ko hari bagenzi babo bamaze guhomba bakaba bararetse n’ubucuruzi babayeho mu buzima butameze neza.

Bahuriza ku kuba abaguzi barabaye bacye kubera imipaka ihuza u Rwanda na RD Congo ifunze ngo mbere bagiraga abakiriya benshi baturutse i Goma.

Uwitwa Chantal avuga ko kubera igabanuka ry’abaguzi bimwe mu bicuruzwa byabo biborera mu isoko bikabateza igihombo.

Ati ” Ni igihombo gusa, ibi birayi nabiranguye mu byumweru bibiri byashize, none dore byose byaboze ntagurishijeho na bicye,nta bakiriya bahari kubera iki cyorezo cya Coronavirus”

Asobanura ko abacuruzi bari mu gihombo by’umwihariko abacuruza ibibora bagasaba Akarere ko kabakorera ubuvugizi bakagabanya imisoro kugira ngo nabo babashe gutunga imiryango yabo.

- Advertisement -

Umwe mu bacuruza amakara yabwiye UMUSEKE ko bigoranye kubona abaguzi kuko mbere yacuruzaga imifuka itanu y’amakara ku munsi mu gihe ubu n’umwe utakirangira.

“Ntago nabeshya ubuzima ntago bumeze neza, ibintu byaranze urebye ni ukwirirwa aha ariko nta kintu ducyura”

Avuga ko basaba Leta kubibuka bakabasha kwigobotora ibihombo batewe na Covid-19.

                                                                     N’abacuruza amakara barataga igihombo batewe na Covid-19.

Muhimpundu ucururiza mu isoko rya Gisenyi avuga ko usibye kwanga kwirirwa mu rugo, akazi gasa nk’akahagaze ndetse ubuzima bukaba butaboroheye.

“Urareba kwirirwa mu rugo ukavuga ngo reka mfe kuza ndebe ko nazishyura inguzanyo y’abandi.”

Bavuga ko Covid-19 yabasubije inyuma mu iterambere kuko usibye kuba bamwe bakoresha amafaranga y’inguzanyo za Banki bakaba bibaza uko bazayishyura, ngo hari amatsinda babagamo y’ubwizigame ubu kubona ayo gushyiramo bisaba umugabo bigasiba undi.

Aba bacuruzi bavuga ko nta makuru bafite ku kigega nzahura bukungu cyo gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka na Covid-19, bakagaragaza ko mu gihe basobanukirwa imikorere yacyo bifuza ko bafashwa kugira ngo bikure mu bihombo batewe n’iki cyorezo.

Umwe ati “Icyo kigega ntabwo nkizi ni ubwa mbere nyumvise, twe tuzindukira aha mu isoko urumva nk’icyo gikwiriye kuduhera ho kuko ntitwabambura badufashe”

Undi ati “Icyo kigega ntabwo nakubarira inkuru yacyo, abaduhagarariye tuba twibaza impamvu batagerayo, kuko tuba turi mu makoperative ntabwo twese twaterayo umurongo.”

Abasesengura iby’ubukungu bagaragaza ko Leta ikwiye gutekereza uko abakora ubucuruzi buciritse bafashwa kubona ku mafaranga yo mu kigega nzahurabukungu bitabaye ibyo ngo gishobora kudatanga umusaruro kitezweho.

Impuguke mu by’ubukungu Staraton HABYALIMANA aherutse kuvuga ko abacuruzi bo mu masoko atandukanye bakwiriye kwitabwaho n’iki kigega kuko bakorera ahantu hazwi.

Ati: Ni Impuguke mu bukungu aragira ati “Bariya bantu bafite ahantu bakorera hazwi, baramutse batagezweho n’ibyiza by’icyo kigega bishobora gutuma intego cyari gifite yo gutuma ubukungu budahungana kubera icyorezo cya covid-19 ishobora kugerwaho igice kubera ko abantu benshi bakagombye kuba babyaza umusaruro icyo kigega batari kubasha kukigeraho. “

Akarere ka Rubavu kavuga ko ikibazo cy’imisoro kagerageje kugikemura ariko bakaba bagiye kwegera abacuruzi hakarebwa icyakorwa.

Visi Mayor ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias ati “ikibazo cy’imisoro turacyigaho vuba,twe nk’Akarere ni inshingano zacu gufasha abaturage bacu.”

Avuga ko nta mucuruzi uregera Akarere agasaba ubufasha bwo kugeza ibicuruzwa bye ku masoko ngo bareke kubimufashamo.

Ati “Nta mucuruzi waranguye ibintu byinshi bimuboreraho nk’Akarere ngo tubure kumufasha kubishakira isoko.”

Urugaga rw’abikorera PSF rugaragaza ko abakora ubucuruzi buciriritse bahuye n’ihungabana ry’ubukungu bwabo bityo bagasaba ko amafaranga y’ikigega nzahurabukungu cyashyizweho mu gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID- 19 nabo yabageraho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Abacuruza ibirayi nabo bavuga ko bahomye hari n’ubwo biborera mu mifuka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW