Rubavu: Hari abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bataka ubukene kubera Covid-19

Abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko babayeho mu buzima bubi, mu gihe mbere ya Covid-19 bwabafashaga kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Bamwe muri bo bavuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakoraga bwari bwarabahaye imirimo bakabasha no kubona ikibatunga kuko bakuraga ibicuruzwa mu Rwanda bakabijyana i Goma muri RD Congo bakabasha kubaho.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari butunze abaturage benshi barimo abajya gucuruza i Goma, abajya kurangurayo, abajya gukorayo imirimo ya nyakabyizi, abanyeshuri bajyaga kwiga, ariko kubera Covid-19 ibyo byose ntibyakomeje.

Guhagarika urujya n’uruza byagize ingaruka ku bakozi b’abaganga n’abarimu n’izindi serivisi babaye abashomeri.
Hadidja Umutesi atuye mu Mujyi wa Gisenyi, yavuze ko yari amaze imyaka isaga 8 akora ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto mu Mujyi wa Goma bikaba byari bimutungiye urugo,kuva Covid-19 yagera mu Rwanda imipaka igafunga ubu kubona ibirayi by’abana ni ikibazo.

Ati” Narimaze imyaka 8 nkorera ubucuruzi i Goma nkataha ku Gisenyi,ubu kwishyura Mituweli no kwishyura amafaranga y’ishuri ni ikibazo.”

Sifa Jeannine yacuruzaga ibirayi mu Mujyi wa Goma, byibura ku munsi yambutsaga imifuka 5 y’ibirayi akabasha kubona ikirera abana batatu yasigiwe n’umugabo ariko ubwo Guma mu rugo ya mbere yatangazwaga mu Rwanda yariye igishoro kugeza ubu akaba yarananiwe kongera kwegura ubucuruzi bwe.

Yagize ati “Nari maze imyaka itari mike nkora aka kazi, nagatangiye nkiri inkumi, nshaka umugabo antana abana ariko uriya mupaka wari warampaye ubuzima, ubu nirirwa nicaye mu rugo kubona igishoro byaranze.”

Mukamabano Assouma avuga ko yakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka aho yaranguraga inkoko n’inkwavu mu Rwanda akajya kuzicuruza i Goma muri Kongo ngo ntabwo yigize asabiriza ariko ubu byaranze ku buryo uwamuha igishoro yaba amukuye aho umwanzi yakuye busyete.

- Advertisement -

Ati” Mu myaka maze ntago nigize nsabiriza nakoraga akazi kanjye kandi neza, ubu nta gishoro ubuzima bumeze nabi..”

Hari umubyeyi uvuga ko atagiraga ubucuruzi buhamye kuko ubucuruzi bwe bwagendanaga n’imyaka yeze mu Rwanda, aho ku mwero w’ibirayi yacuruzaga ibirayi, ku mwero w’ibishyimbo agacuruza ibishyimbo akanacuruza akenshi ifu y’imyumbati kuko ikunzwe muri Kongo.

Ubu ngo byarahagaze kuko igishoro yakiriye ubwo imipaka yafungwaga aho ifunguriwe isanga nta mafaranga agifite yo gukomeza ubucuruzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid-19, bukaba bumaze guhomba ku kigero cya 70%.

Imibare iheruka yakozwe na Banki nkuru y’igihugu igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021, ubucuruzi buzwi nk’ubukomeye bwambukiranya umupaka bwagabanutseho 15%, kuko ingamba zagiye zifatwa ntizabangamiye ubwo bucuruzi kuko ibicuruzwa byakomeje kwambukaga ariko ubucuruzi buciriritse bwo bwarahagaze bituma ababukoraga bahomba abandi babuvamo.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko abagombaga kuza gukorera mu Rwanda n’abajyaga gukorera i Goma batakomeje akazi ndetse n’igihe habagaho Guma mu Rugo abaturage babuze ubushobozi ndetse bamwe barya igishoro.

Ubuyobozi buvuga ko ubukungu bw’Akarere bwagabanutse kubera urujya n’uruza rwagabanutse ndetse n’imirimo igahagarara n’ubukungu bw’abaturage bukaba bwaragabanutse.

Kuva mu Kwakira 2020 ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bwongeye kwemerwa, abantu basabwa kujya mu matsinda hakambuka bamwe bakajyana ibicuruzwa bya bagenzi babo babanje kwipimisha Covid-19 mu kugabanya urujya n’uruza.

Mbere ya Covid-19, urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Kongo rwabarurwagamo abantu bari hagati y’ibihumbi 45 na 50 ku munsi kandi ko nta kibazo rwari ruteje.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW