Rubavu: Umuyobozi w’Umudugudu afunzwe akekwaho gusambanya umwana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mutembe, Akagari ka  Burusha, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, amaze iminsi 7 atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 6.

Umurenge wa Nyamyumba muri Rubavu

Uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa 17 Nyakanga 2021  nyuma yo gukekwaho iki cyaha.

Hari amakuru avuga ko nyiri gutabwa muri yombi usibye  kuyobora Umudugudu asanzwe abifatanya no gucungira umutekano Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuru rwa Burushya (G.S Burushya).

Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Hertier yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko kuri  ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyamyumba.

Umwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe yamaze kujyanwa gukorerwa isuzumwa  ngo harebwe niba koko iki cyaha cyarabaye.

Kazendebe yavuze ko uyu mugabo ahakana ibyo ashinjwa avuga ko umuryango w’umwana bari basanzwe bafitanye inzangano kuko ari abaturanyi.

Yavuze ko kugeza ubu ikibazo kiri gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) hakazatangazwa ukuri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #RIB #Rubavu #MINALOC