Rulindo: Umunyeshuri Isabwe Angelique yabyaye abazwe buracya akomeza ikizamini cya Leta

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Isabwe Angelique wiga Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushongi, mu Murenge wa Base, mu Kagari ka Cyohoha, Umudugudu wa Mushongi, yabyaye abazwe kandi ikizamini cya Leta kirimbanyije, buracya akora icyari gikurikiyeho.

Abanyeshuri bari mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye na Tronc Commun kuva ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021

Isabwe Angelique umaze igihe gito arongowe yabyaye umwana w’umuhungu abazwe ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021 ntiyacika intege azindukira ajya gukora ikizamini cya “Economics” (Ubukungu) bukeye ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

Angelique nyuma yo gushaka umugabo ubwo amashuri yari afunze kubera Covid-19, aho afunguriwe yakomeje kwiga.

Ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga nibwo yibarutse umwana w’umuhungu, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 yari yatangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Tariki ya 20 Nyakanga 2021, mu gihugu hose hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Isabwe Angelique na we nk’abandi bakandida yazindukiye mu kizamini cy’imibare kuri site y’ikizamini ya ES Nyamugali, Akagari ka Nyamugali.

Nyuma ya saa sita yakoze isomo rya “Entrepreneurship” nta kibazo na kimwe afite nubwo yaburaga amasaha make ngo yibaruke imfura ye.

Ku munsi wakurikiyeho Tariki ya 21 Nyakanga 2021, nta kizamini bari bafite hari akaruhuko, maze ahagana saa kumi z’umugoroba (4h00’ p.m) nibwo ibise byamufashe maze ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, nyuma yo kugezwayo biba ngombwa ko abagwa ariko bigenda neza yibaruka umuhungu.

- Advertisement -

Umuyobozi wa site y’ikizamini ya ES Nyamugali uyu mwana w’umukobwa yakoreragaho ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, Simpunga Damien yemereye UMUSEKE ko uyu mugore ukiri muto yibarutse kandi agakomeza ikizamini, yongeraho ko ubu ameze neza.

Ati “Nibyo Angelique yakoze ikizamini cya Leta ku munsi wa mbere nk’abandi bose, bukeye bwaho ku itariki ya 21 Nyakanga 2021 nta kizamini bari bafite, ku mugoroba nibwo yajyanywe ku Bitaro bya Kinihira biba ngombwa ko abagwa, yibaruka umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza kugeza ubu.”

Uyu Simpunga akomeza agira ati “Ikizamini bwari bucye akora cya Economics yagikoze neza aho yari mu Bitaro, twabifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere, na Polisi bamushyikiriza ikizamini aho yibarukiye kandi yagikoze neza.”

Simpunga Damien yashimye ubutwari bwa Angelique bwo kuba ataracitse intege nyuma yo gushaka umugabo ngo ate ishuri nk’uko abandi bana b’abakobwa babigenza.

Ati “Kubera Covid-19 yashatse umubago atabiteganyije, ariko turamushima ko atacitse intege agakomeza kwiga, bikwiye kubera abandi urugero cyane cyane n’ababyeyi bakura abana mu mashuri ngo batwaye inda, uru ni urugero rwiza rw’ubutwari ku bandi bana b’abakobwa bahura n’ibizazane nk’ibi. Ikizamini yaragikoze kandi n’ibisigaye azabikora kuko ameze neza nyuma yo kwibaruka.”

Umukozi w’Akarere ka Rulindo Ushinzwe Uburezi, Nuwayo Jean Denys, aganira n’UMUSEKE, yasabye abana b’abakobwa kwirinda ibishuko, aboneraho gusaba n’abatwaye inda kutumva ko ubuzima bwahagaze.

Ati “Ubutumwa ngenera abana b’abakobwa ni ukwirinda ibibashuka byatuma batwara inda zitateguwe, ariko kandi igihe bibaye  ntibakumve ko ubuzima burangiye, kuko bakomeza amashuri yabo kandi bakayarangiza neza. Bakwiye kujya baganiriza ababyeyi babo ku mbogamizi bafite cyangwa bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha aho kureka ishuri.”

Nyuma yo kwibaruka imfura ye, Isabwe Angelique akomeje ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye birakomeje.

Ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 Isabwe azakora ikizamini cy’Ubumenyi bw’Isi (Geography) ya mbere n’iya kabiri, naho Tariki ya 27 Nyakanga 2021, akazakora ikizamini cye cya nyuma cya General Studies, nta gihindutse azagikorera hamwe na bagenzi be kuri ES Nyamugali.

Icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, Minisiteri y’Uburezi mu ngamba yafashe harimo gufunga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, ingaruka zagaragaye harimo n’abangavu batewe inda abandi bashaka abagabo, ari nako byagenze kuri Isabwe Angelique.

Bamwe bataye ishuri, ariko siko byagenze kuri Isabwe ageze mu rugo rushya yakomeje kwiga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

#Rwanda #Rulindo #MINEDUC #REB #MIGEPROF