Rusizi: Mu murima w’umuturage hataburuwe imbunda irimo amasasu

Mu Kagari Gahinga, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, abaturage bataburuye imbunda yo mu bwoko bwa self loading gun mu murima w’uwitwa Uwamurengeye Mannasseh, yari izingiye mu mashashi no mu mufuka iri mu butaka, bikkwa ko yahatabwe mu bihe by’intambara z’Abacengezi.

                                            Imbunda irimo amasasu yataburuwe mu murima w’umuturage

Iyo mbunda yabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021 ubwo abahungu ba Uwamurengeye Manasseh barimo bahinga bakubise isuka babona iyo mbunda ya kera bahita batabaza ubuyobozi bw’Akagali ka Gahinga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahinga, Munyaneza Theogene yabwiye UMUSEKE ko ubwo bahabwaga ayo makuru yihutiye kugera muri uwo murima ari kumwe na DASSO maze babimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Avuga ko Ingabo na Polisi y’u Rwanda bahise bahagera bahumuriza abaturage.

Gitifu Munyaneza akomeza avuga ko iyo mbunda yari ifite umugese, yari irimo n’amasasu yayo na yo yatonzeho umugese.

Mu Mudugudu wa Cyirabyo B muri aka Kagari ka Gahinga si ubwa mbere hatoraguwe imbunda kuko no mu myaka ibiri ishize hatoraguwe imbunda zishaje zari zitabye mu mirima y’abaturage.

Gitifu Munyaneza ati “Abaturage batubwira ko mu gihe cy’Abacengezi baburaga uko bazambukana bakazihataba.”

Avuga ko abaturage bahugurwa kenshi kugira ngo bajye batanga amakuru mu gihe babonye ibikoresho nk’ibyo bishobora gukoreshwa mu bugizi bwa nabi cyangwa byahitana ubuzima bwabo.

Umurenge wa Mururu ni umwe mu igize Akarere ka Rusizi ukaba uhana Imbibi n’umujyi wa Bukavu muri DR.Congo aho bitandukanywa n’ikiyaga cya Kivu ndetse n’umugezi wa RUSIZI.

- Advertisement -
Inzego z’umutekano zihutiye kuganiriza aba baturage bo muri aka Kagari ka Gahinga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/Rusizi

#Rwanda #Rusizi #RDF #RNP