Umuturage udashyigikiye aho Akarere kashyize ivomo yafashwe asenya ibyari byubatswe

Rusizi: Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021 ahagana isaa kumi n’imwe z’umugoroba, Ubuyobozi bw’Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Mururu i Rusizi bufatanyije na DASSO bwashyikirije RIB umuturage wasenyaga ivomo ry’ubakwaga muri ako gace.

Kayiranga Valens wafashwe asenya ivomo.

Kayiranga Valens wafashwe asenya iryo vomo, avuga ko iri vomo bari baryubatse ahantu adashaka ahitamo kurisenya ngo kuko rimubangamiye.

Abaturage bo muri uwo Mudugudu babonye uwo mugabo ari gusenya ivomo bahitamo guhamagara inzego z’ibanze na zo zihita zita muri yombi uyu mugabo ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Abaturage bavuga ko bababajwe n’uwo mugabo usenya ibikorwa remezo mu gihe bahoraga batakambira Leta kubagezaho amazi meza.

Bati “Ibikorwa remezo bitugezwaho hakoreshwe imbaraga nyinshi, ntago twakwishimira imyitwarire mibi ya Kayiranga.”

Umunyamabanga Nshwingabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux yemeje ko uyu mugabo ubwo yari arimo asenya ririya vomo yateshejwe n’abaturage batishimiye kiriya gikorwa kigayitse.

Ati “Abaturage batari babishyigikiye barabitumenyesheje turamufata tumushyikiriza RIB kugira ngo akurikiranwe.”

Gitifu Ingabire Joyeux asaba abaturage kudasenya ibikorwa by’ubakirwa abaturage kuko imbaraga ziba zakoreshejwe ari nyinshi harimo n’imisoro y’abaturage.

Umurenge wa Mururu ni umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Rusizi itarabona amazi ku kigero cyo hejuru ku buryo mu minsi itambutse hari Abaturage bagiye bimukira muyindi Mirenge kubera ikibazo cy’amazi.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mururu butangaza ko abaturage 60% bamaze kwegerezwa amazi meza,muri uyu mwaka wa 2021-2022 hakaba hari umushinga witezweho kuzageza amazi meza ku baturage ku kigereranyo cya 80%.

                                                               Abaturage batanze amakuru ntiyasenya ivomo ryose.
                                                                     Kayiranga Valens avuga ko ivomo baryubatse aho adashaka

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi

#Rwanda #RIB #Rusizi #MINALOC #RGB