Rwamagana: Hashize imyaka 4 bizejwe guhabwa umuyoboro w’amazi amaso yaheze mu kirere

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, Akagari ka Kabare, mu Mudugudu w’Ubwiza mu  Karere ka Rwamagana, bavuga ko bizejwe guhabwa umuyoboro w’amazi ariko barategereza ko bawubona baraheba.

Ibiro by’Akarere ka Rwamagana (Photo Imvaho Nshya)

Mu mwaka wa 2017 nibwo binyuze mu nkunga y’ubudehe, muri aka gace hatanzwe inkunga  ya Frw 400.000 igenewe gusakaza amazi muri aka gace maze umuturage akabona gukurura amazi ayajyana iwe.

Iyo nkunga ikimara gutangwa hatangiwe gucukurwa ahantu hazanyura amatiyo ndetse bidatinze Umudugudu umwe mu igize Akagari ka Kabare watangiye kuvoma.

Gusa abatuye mu Mudugudu w’Ubwiza na wo kimwe n’indi Midugudu igize ako Kagari wari yizejwe kunyuzwamo umuyoboro w’amazi ntirababona ayo mazi na n’ubu.

Abaturage bo muri aka gace babonye bakomeje gutinda guhabwa amazi bishyira hamwe ngo barebe ko bakwikururira amazi ariko mbere yo gutangira bashatse umutekinisiye, ababwira ko hasabwa Frw 800 000 ubushobozi buba buke.

Mukamana utuye muri aka Kagari ka Kabare yavuze ko babwiwe ko bazahabwa umuyoboro ariko imyaka igiye kuba 4 batarabona ayo mazi.

Ati “Umudugu wundi twacukuriraga rimwe umuyoboro w’amazi wo wabonye amazi, twe ntayo turabona kugeza izi saha. Ubuyobozi buhora butubwira ngo bazayazana ariko ukabona ni ibintu badashyiramo ingufu.”

Mukamana yavuze ko kugira ngo bagere ku ivomo rusange bakora urugendo rw’iminota 30  kugira ngo babone amazi bityo ko bahabwa uwo muyoboro ubuzima bukarushaho koroha.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri Rwamagana, Mutoni Jeanne yabwiye Umuseke ko muri aka Karere hakunze kurangwa n’ibura ry’amazi ariko ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Akarere ka Rwamagana ntabwo turagira amazi akwiye abaturage bose dufite. Ni ikibazo kiri hose kuko umujyi uragenda uturwa cyane. Umuntu yakurikirana akareba impamvu, nabasaba kwihangana no gucunga amazi bafite. Gutanga amazi ntabwo navuga ngo birakemuka uyu munsi cyangwa ejo kuko ni urugendo.”

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko gahunda yayo ya NST1 yo mu mwaka  2017- 2024 izasiga Abanyarwanda bose bagejejweho amazi meza, hagamijwe ko imibereho ikomeza kuba myiza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW