U Burundi na DR.Congo byiyemeje gufatanya mu mishinga izamura ubuhahirane

Perezida Antoine Félix Tshisekedi wa DR.Congo yakiriye mugenzi we Evariste Ndayishimiye bahimba “General Neva” uri i Kinshasa kuva ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, mu ibihugu byabo byasinye arimo agamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Abakuru b’Ibihugu mbere yo gusinya amasezerano babanje kuganira

Kuri Twitter Perezida ndayishimiye yanditse ati “Nishimiye kuba ndi i Kinshasa, no kuba twasinye amasezerano agamije kuzamura ubucuruzi, imibereho myiza, politiki n’umubano muri dipolomasi hagati y’u Burundi na RDCongo. Umubano wacu ushingiye ku bucuti na dipolomasi wari usanzwe ukomeye.”

U Burundi na DR.Congo byasinye amasezerano 4 arimo ajyanye no kurengera ubusugire bw’ibihugu n’umutekano, ajyanye no gukorana mu bucuruzi, ajyanye no kubaka umuhanda wa gari ya moshi Uvinza (Tanzania) – Gitega (Burundi) – Kindu (RDCongo), n’agace k’uwo muhanda Gitega – Kindu.

Ibi bihugu byanasinye amasezerano ajyanye no gukorana muri politiki na dipolomasi.

Mu biganiro byahuje Félix Tshisekedi na General Neva bibanze ku bibazo by’umutekano biri ku mupaka uhuza ibihugu byombi, banareba uburyo bwo gukora imishinga igamije guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’imirimo mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Tshisekedi yabwiye Perezida Ndayishimiye ko anejejwe no kumwakira kandi ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi.

Ndayishimiye azasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -
Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye biyemeje gufatanya mu ngeri nyinshi zirimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Tshisekedi yavuze ko yishimiye kwakira Perezida Ndayishimiye i Kinshasa
Ndayishimiye na we yavuze ko yishimiye kuba i Kinshasa n’amasezerano yasinywe
Nyuma hasinywe amasezerano 4 ajyanye n’ubufatanye mu bintu bitandukanye

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Burundi #EAC #Tanzania #DRCongo #EvaristeNdayishimiye #Tshisekedi